Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu byiciro bitandukanye mu mikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA , yabashije kwegukana imidari 13 yandika amateka atari asanzwe.
U Rwanda rwaherukaga kwegukana imidari myinshi muri FEASSA yabereye hanze y’u Rwanda muri 2022, ubwo amakipe yari ahagarariye Igihugu yegukanaga imidari 10 muri iri rushanwa ryari ryabereye Arusha muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026 nibwo imikino ya FEASSA yashyizweho akadomo nyuma y’iminsi 10 ikinwa kuva tariki 12 Kanama 2026 i Morogoro muri Tanzania.
U Rwanda rwari ruhagarariwe mu byiciro 7 by’imikino bitandukanye mu batarengeje imyaka 15 n’abatarengeje imyaka 20, rubasha kwegukana imidari 13 harimo itanu (5) ya zahabu, ibiri (2) ya feza n’itandatu (6) y’umuringa.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20 u Rwanda rwegukanyemo imidari ibiri (2) ya zahabu.
ITS Kigali yongeye kwegukana umudari wa zahabu yanegukanye ubushize muri basketball mu bahungu itsinze St Cyprian HS yo muri Uganda amanota 80-66.
Undi mudari wa zahabu wabonetse ni uwegukanwe na Tuyishime Eric mu gusiganwa ku maguru muri metero 100.
Indi midari u Rwanda rwegukanye ni uwa Feza wegukanwe na ESB Kamonyi muri basketball nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na St Mary’s Kitende yo muri Uganda n’undi wa Feza wegukanwe n’abo gusiganwa ku maguru muri metero 400.
Umudari w’umuringa wegukanwe na Nyanza TSS muri volleyball mu bahungu itsinze Chesamisi yo muri Kenya amaseti 3-0 n’umudari w’umuringa watwawe n’ikipe y’u Rwanda ya Table Tennis aho amakipe yombi yari ahagarariye u Rwanda yahuriye ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.
Undi mudari w’umuringa watwawe na ESB Kamonyi mu bahungu muri basketball ya batatu, undi utwarwa na CGFK mu mupira w’amaguru mu bahungu.
Andi makipe ntabwo byayagendekeye neza kuko muri handball GS Tabagwe yasoreje ku mwanya wa 6 mu bahungu na Kiziguro TSS isoreza ku mwanya wa 8 mu makipe 12.
Mu mukino wa handball ni naho honyinye u Rwanda rutagize amakipe agera byibuze muri 1/2 ku buryo ashobora guhatanira umudari uwo ariwo wose.
Muri basketball ya batatu, ikipe ya ESB Kamonyi mu bakobwa yasoreje ku mwanya wa 8 mu makipe 8, muri volleyball GS Indangaburezi mu bakobwa yasoreje ku mwanya wa 4 nyuma yo gutsindwa na Bukedea CS yo muri Uganda amaseti 3-0 mu guhatanira umwanya wa 3.
Mu mupira w’amaguru mu bakobwa, PSB Huye yatsindiwe ku mukino wo guhatanira umwanya wa 3 na Boni Concili yo muri Uganda ibitego 2-1.
Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, u Rwanda rwegukanye imidari 3 ya zahabu n’imidari ibiri y’umuringa.
Imidari ya zahabu yegukanwe n’ikipe y’abahungu ya volleyball, ikipe y’abakobwa ya handball n’ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru.
Imidari y’umuringa yegukanwe n’ikipe y’abahungu ya handball n’ikipe y’abakobwa y’umupira w’amaguru.
Ntibyari bisanzwe ko u Rwanda ruhagararirwa muri iki cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15 kuko ari ubwa mbere bibayeho, umwaka ushize ikipe ya ES Mukungu byayisabye kwiyishyurira byose kugira ngo ihagararire u Rwanda.
Kuri iyi nshuro amakipe yahagarariye u Rwanda mu batarengeje imyaka 15 yari agizwe n’abakinnyi batoranyijwe mu mwiherero w’ibyumweru bibiri wabaye mbere y’uko imikino ya FEASSA igera.
Byamaze kwemezwa ko u Rwanda arirwo ruzakira imikino ya FEASSA y’umwaka utaha wa 2027, mu gihe rwaherukaga kuyakira muri 2023.













