sangiza abandi

“Ibikorwa by’urugomo bikorerwa izi nzego ntabwo bizihanganirwa”-Umujyi wa Kigali ku ba Dasso batewe amabuye

sangiza abandi

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko bagiye gukurikirana icyasembuye igisa n’imvururu zatumye abaturage batera amabuye imodoka y’abashinzwe umutekano bazwi nka Dasso ahazwi nka Nyabugogo.

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana aba bashinzwe umutekano baterwa amabuye ubwo bari bamaze kugera mu  modoka bajyanye umugore bafashe.

Abinyujije kuri X, Ntirenganya yavuze ko Umujyi wa Kigali  utazihanganira iyo migirire.

Yagize ati “Turasaba Abanya-Kigali gukomeza kubaha inzego ziturindira umutekano mu nzego zose. Ibikorwa by’urugomo bikorerwa izi nzego ntabwo bizihanganirwa, kandi uwo bizagaragaho azabihanirwa.”

Bamwe mu baturage bagaragaza ko izi mvururu zaba zaratewe n’uburyo aba bashinzwe umutekano bafashemo umwe mu bacururiza Nyabugogo bazwi nk’abazunguzayi, ngo bafata nk’ubutari ubwa kinyamwuga.

Emma Claudine yavuze ko Umujyi wa Kigali ugiye gukurikirana uko uyu ukora ubucuruzi butemewe yafashwemwo, ahabayemwo amakosa agakosorwa, abakwiriye guhanwa bakabihanirwa.

Icyakora, avuga ko ubu bucuruzi butazihanganirwa ndetse inzego zizakomeza kubafasha kureba ibindi bakora byemewe, ashimangira ko imikorere yose inyuranya n’amategeko ari yo itera akajagari n’umutekano muke, kandi ibyo bitazihanganirwa.

Yagize ati “Tuributsa abakora ubuzunguzayi ko ubu bucuruzi butemewe. Inzego z’ibanze zizahozaho mu bugenzuzi zikora bwo guca ubu bucuruzi burundu, ababukora bazakomeza gukangurirwa kubireka, bashake imirimo yemewe n’amategeko, ndetse igihe cyose bishoboka bafashwe kubona iyo mirimo yemewe n’amategeko bashobora gukora.”

Photos:

[fluentform id="3"]