sangiza abandi

Batanu bamaze gufatwa: Abari inyuma y’urugomo rwakorewe DASSO muri Nyabugogo bari gushakishwa

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu bakekwaho kuba barayoboye abandi mu rugomo rwakorewe abashinzwe umutekano muri Gare ya Nyabugogo batera amabuye ku modoka barimo.

Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 22 Kanama 2026, agaragaza imodoka yarimo Dasso iterwa amabuye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iperereza rigikomeje ngo ababikoze babiryozwe, bunibutsa  abantu ko ibikorwa nk’ibi bitemewe kandi bitahinganirwa.

Mu butumwa banyujije kuri X kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2026, bagize bati “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burongera kwibutsa abantu bose ko bitemewe gusagararira abashinzwe umutekano abo ari bo bose igihe bari mu kazi kabo.”

Ubwo amashusho yakwirakwizaga, Umuv“Ibikorwa by’urugomo bikorerwa izi nzego ntabwo bizihanganirwa”-Umujyi wa Kigali ku ba Dasso batewe amabuyeugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yari yijeje ko bagiye gukurikirana icyasembuye igisa n’imvururu zatumye abaturage batera amabuye imodoka y’abashinzwe umutekano bazwi nka Dasso ahazwi nka Nyabugogo.

Iyi modoka yari imaze gufata umugore wakoraga ubucuruzi butemewe buzwi nk’umunguzayi, nubwo havugwa kuba yarafashwe mu buryo butazone na byo Umujyi wa Kigali uvuga ko byakurikiranwa ahabaye ikosa hagakosorwa.

Ati “Umujyi wa Kigali urakurikirana uko uyu ukora ubucuruzi butemewe yafashwemwo, ahabayemwo amakosa hakosorwe, abakwiriye guhanwa babihanirwe.”

Uretse kuba aba bashinzwe umutekano bamaze gufata uwo mugore bagakorerwa urugomo n’abandi bari hafi aho, Umujyi wa Kigali uvuga ko ubu bucucuri butemwe butazihanganirwa, usaba ababukora gushaka ibyo bakora birimo n’ibyo ubuyobozi bubafashamo.

Photos:

[fluentform id="3"]