Umusizi Murekatete wamenyekanye mu bisigo birimo ‘Icyanditswe’, ‘Arubatse’, ‘Kanama k’Imyaka’ n’ibindi, yateguje abakunzi be icyo yise “NIBAGWIRE” cyashibutse ku gutekereza ku rugendo rwo kurambagizanya.
Urugendo rwo kurambagizanya ku basore n’inkumi, bigamije kumenyana no kugera ku cyemezo cyo kubana ni rwo rwabaye imbarutso y’igisigo gishya “NIBAGWIRE” Umusizi Murekatete agiye gushyira hanze.
Muri iki gisigo, Murekatete avuga ko kubona urukundo nyarwo hagati y’umusore n’umukobwa ari urugendo umuntu atangira atazi igihe n’aho azahurira n’uwo bazakundana.
Avuga ko muri urwo rugendo hari abahura n’urukundo nyarwo ariko hari n’abandi bahura n’ibigeragezo, gutenguhwa cyangwa gutandukana, ku buryo batagera ku ntego batangiranye urukundo rugitoshye.
Ati “Igisigo ‘NIBAGWIRE’ ni isengesho risabira abakunda,ni icyifuzo cyo kubasabira kudahera nzira, ahubwo bakagera ku ntego y’urukundo nyarwo, bikaba ariko kugwira nyako.”
Umusi Murekatete yaherukaga gushyira hanze igisigo Kanama k’Imyaka yanifashishijwe cyane mu kwizihiza Umuganura 2026. Yakoze ibindi birimo ‘Icyanditswe’ yakoranye na Hatungi ndetse na ‘ARUBATSE’ nykoranye na Dogiteri Nsabi.












