Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya volleyball mu bagore yisanze mu yisanze rya kane (D) hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu gikombe cy’Afurika kigiye kubera Nairobi muri Kenya.
Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026 nibwo habaye tombola y’Igikombe cy’Afurika cy’Afurika yasize amakipe y’ibihugu 15 yakitabiriye amenye amatsinda azakiniramo.
Uretse itsinda ry’u Rwanda, mu itsinda rya mbere (A) harimo amakipe 3 ariyo Kenya izakira iyi mikino, Zambia na Mali.
Mu itsidna B harimo Uganda, Misiri, Senegal na Burkina Faso naho mu itsidna C harimo Nigeria, Cameroon, Tunisia na Ghana.
Ikipe byari biteganyijwe ko izitabira iki Gikombe ariko ikaba ititabiriye ni Maroc ari nayo mpamvu mu itsinda rya mbere harimo amakipe 3.
Imikino izatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama isozwe tariki 4 Nzeri 2026, ikazajya ibera muri Kasarani Indoor Arena na Ulinzi Sports Complex.
Ikipe izegukana igikombe bizayihesha itike y’imikino Olempike ya 2028 izabera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika naho amakipe 3 ya mbere azabona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027.
Amakuru ku ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Uragira bold)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze muri Kenya ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2026.
Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe y’u Rwanda y’umutoza Frédéric Guérin yakoze imyitozo ya mbere muri Kenya ndetse ikipe n’umukino wa gicuti na Algeria warangiye amakipe yombi anganya iseti 1-1 mu maseti abiri yakinwe.
Kapiteni w’iyi kipe Munezero Valentine ntabwo yakoranye n’abandi kubera arwaye ibicurane ariko azatangirana imikino n’abandi.
Ni mu gihe Musaniwabo Hope ukina hagati (Middle blocker) yagiriye ikibazo cy’imvune mu mukino wa gicuti na Algeria ku buryo abaganga bemeje ko azongera gukina byibuze guhera ku wa Gatatu tariki 26 Kanama 2026.









