Perezida Paul Kagame yavuze ko isuku igaragara mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahanini yaturutse ku cyemezo Abanyarwanda bafashe cyo kuyigira inshingano zabo, aho gutegereza ko hari igihugu cyangwa umuterankunga w’amahanga uzabafasha kuyibungabunga.
Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ukomoka muri Maroc, Abdel Basit, wamubajije uko u Rwanda rwageze ku rwego rw’isuku rutangaza benshi mu basura igihugu.
Uwo munyamakuru yavuze ko isuku yabonye mu Rwanda yamutangaje, ashimira igihugu uburyo kiyitaho, anavuga ko ari ikibazo akunze kubazwa n’abamukurikira haba abo muri Maroc no mu bindi bihugu baba bashaka kumenya uko Abanyarwanda babigezeho.
Perezida Kagame yavuze ko isuku ari amahitamo, kandi ko u Rwanda rwahisemo kuyigira umuco uhereye ku muntu ku giti cye, urugo kugeza ku rwego rw’igihugu.
Yatanze urugero rw’urugo, avuga ko umuntu ashobora kwibaza niba hakenewe inkunga y’amahanga kugira ngo umuntu asukure urugo rwe cyangwa aho atuye.
Ati “Mu buryo nk’ubwo, n’igihugu nubwo cyaba kidakize, gishobora kwibaza niba gikeneye inkunga y’amahanga kugira ngo kibungabunge isuku yacyo. Ku Rwanda, igisubizo cyabaye oya, kuko Abanyarwanda bashobora kwisukura no kubungabunga ibidukikije batitaye ku rwego rw’ubukungu igihugu kiriho”.
Kimwe mu byatumye u Rwanda rugera kuri uyu musaruro ni Umiuganda rusange aho wagize uruhare mu bikorwa byinshi birimo imihanda yahanzwe, ibyumba by’ amashuri byubatswe, guca amatarasi y’indinganire, gutera ibiti ku misozi myinshi, kubaka inzu n’ubwiherero by’abatishoboye no kwimakaza isuku n’ibindi.
Perezida Kagame yavuze ko mu ntangiriro zo gushyira iyi gahunda mu bikorwa bitari byoroshye, kuko hari bamwe batabanje kumva impamvu basabwaga kugira uruhare mu isuku.
Gusa, yavuze ko gahunda yakomeje, ndetse na we ubwe akajya agaragara mu bikorwa by’isuku.
Yavuze ko kuba Perezida ubwe yarajyaga mu bikorwa byo gukora isuku byatumye bamwe mu baturage bibaza bati niba Perezida ashobora kujya gukora isuku, “kuki njye ntabikora?”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga uko igihe cyagiye gihita, abantu batangiye kwitabira, nyuma baza kubona n’inyungu zo gutura ahantu hasukuye, kuko isuku ibanza kugirira akamaro abantu aho batuye.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gito, bityo ko rukeneye gukora ibintu bifatika kandi bigaragara kugira ngo rubashe kumenyekana no kugira umwanya mu ruhando mpuzamahanga.
Yagereranyije isuku no kurwanya ruswa, avuga ko u Rwanda rudashobora kwihanganira kumenyekana nk’igihugu cyamunzwe na ruswa.
Yavuze ko igihugu gito nk’u Rwanda kiramutse kizwiho ruswa, abantu bashobora kukirengaho ntibagire n’icyo bagitekerezaho, ahubwo bakerekeza ahandi.
Yagize ati “ U Rwanda rugomba kwirinda ibintu bishobora kurusiga isura mbi, kuko kuba igihugu gito byonyine bisaba gukora cyane kugira ngo kimenyekane mu buryo bwiza.
Perezida Kagame yavuze ko we adashaka ko u Rwanda “rubura aho rugaragara”, ahubwo ko ashaka ko ruzajya rumenyekana ku byo rushoboye gukora cyane cyane mu bikorwa byiza.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba igihugu cyagaragara neza bidashingiye ku kuba gifite ubushobozi bwinshi bw’amafaranga, avuga ko ku Rwanda ari umwanzuro ushingiye ku kugira imyumvire yo kwita ku bidukikije no kubibungabunga.









