sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe mu bababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Dolly Parton

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Dolly Parton witabye Imana.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yashyizeho ifoto ya Dolly Patron ayiherekesha amagambo agira ati,”Ruhukira mu mahoro Dolly Parton.” ubundi ashyiraho akarango (emoji) k’umutima umenetse.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026 nibwo inkuru y’akababaro yatangajwe ko umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wakunzwe mu myaka yo hambere, Dolly Parton yitabye Imana afite imyaka 80, azize uburwayi.

Umuryango wa Dolly Parton wemeje iby’urupfu rwe uvuga ko yaguye mu bitaro bya kanseri byitwa Vanderbilt-Ingram Cancer Center biherereye Nashville muri Leta ya Tennessee muri Amerika aho yivurizaga kanseri yari arwaye.

Dolly Patron yatangiye kwamamara cyane mu njyana ya “Country music” benshi banamwitirira ko ari umwamikazi wayo kuva mu 1967 ndetse ni umwe mu bahanzi b’ibihe byose aho indirimbo ze ziri mu zisubirwamo cyane n’abandi bahanzi kugeza ubu.

Dolly Rebecca Parton Dean wamamaye nka Dolly Parton yegukanye ibihembo bya Grammy inshuro 11 mu nshuro 55 yashyizwe mu babihatanira (Nominations), bimugira umuhanzi wa gatatu w’umugore wagize nominations nyinshi mu mateka y’ibi bihembo biri mu bikomeye bya mbere ku Isi inyuma ya Beyoncé na Taylor Swift.

Dolly Patron wakundirwaga ijwi rye ryihariye ni umwe mu byamamare bifite inyenyeri y’icyubahiro muri  Hollywood Walk of Fame yashyizweho mu 1984.

Mu ndirimbo za Dolly Patron zakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no ku isi muri rusange harimo “Coat of Many of Colors”, “Jolene”, “Silver And Gold”, “Backwoods Barbie”, “9 to 5” n’izindi.

Dolly Patron ni nawe muhanzi wahimbye indirimbo “I Will Always Love You” yasohotse mu 1974 ikanakundwa cyane, ariko nyuma yaje gusubirwamo n’umuhanzi Whitney Houston ikurwa kurushaho ndetse nko mu Rwanda ni nayo yamenyekanye cyane.

Uretse kuba Dolly Patron yari umuhanzi w’umuririmbyi, yanandikaga indirimbo, agakina filime, akaba n’umushoramari. Mu mibare, Dolly Parton bagaragaza ko yagize uruhare mu guhanga indirimbo zirenga ibihumbi bitatu.

Nyuma y’urupfu rwe, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yategetse ko amabendera yose yururutswa akagezwa mu cya kabiri mu rwego rwo kunamira Dolly Parton.

Photos:

[fluentform id="3"]