sangiza abandi

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wongeye kuzahuka

sangiza abandi

Afurika y’Epfo igiye kongera kugira Ambasaderi uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri umubano hagati y’ibihugu byombi ujemo agatotsi byongera gushimangira ko impande zombi zacoce ibubazo byari bihari.

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro zemerera Amb Tinyiko George Hlungwane guhagararira Repubulika ya Afurika y’Epfo mu Rwanda nka Ambasaderi.

Tinyiko George Hlungwane ashyizweho mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo uri mu nzira yo kongera kuba mwiza, nyuma y’igihe ibihugu byombi byari bifitanye umwuka utari mwiza.

Afurika y’Epfo yari imaze igihe idafite Ambasaderi mu Rwanda kuva mu mpera za 2024, ubwo Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa wari uhagarariye iki gihugu yarangizaga inshingano ze. Mpahlwa yari yatangiye guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda mu 2020.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko kuba Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro za Hlungwane, ari intambwe ibanziriza gutangira ku mugaragaro inshingano ze zo guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda no kongera gutsura umubano.

Ishyirwaho ry’uyu Ambasaderi rije rikurikira ibiganiro byakozwe n’ibihugu byombi bigamije kuzahura umubano ushingiye ku bufatanye no ku nyungu rusange.

Muri Kamena 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu. Muri ibyo biganiro, impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kuzahura no gukomeza umubano wari umaze igihe uzambye.

Muri izo ngingo kandi harimo iyerekeye ingendo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, aho hemejwe ko Abanyarwanda bafite pasiporo isanzwe bazongera guhabwa visa zo kujya muri Afurika y’Epfo.

Kugaruka kwa Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda bishobora gufasha mu gukomeza ibiganiro bya dipolomasi, guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe mu rwego rwo kongera kubaka umubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi Tinyiko George Hlungwane yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]