sangiza abandi

Nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga: Amabwiriza yihariye ya FERWAFA Super Cup

sangiza abandi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje amabwiriza yihariye azagenga igikombe kiruta ibindi, Super Cup, kizakinwa mu buryo bushya harimo irivuga ko ntamubare ntarengwa w’abanyamahanga uzitabwaho.

Ku wa Kane tariki 27 Kanama 2026 hazakinwa imikino ya 1/2 muri Kigali Pele Stadium aho Kiyovu Sports izakina na Mukura VS&L saa 15:00 naho saa 18:30 Rayon Sports ikazakina na Police FC.

Rimwe mu mabwiriza yihariye ya Super Cup y’uyu mwaka ni uko ntamubare ntarengwa w’abakinnyi b’abanyamahanga amakipe azasabwa gukoresha nk’uko bisanzwe bikorwa mu marushanwa yo mu Gihugu imbere nka Shampiyona.

Ibi bivuze ko ikipe ishobora gukoresha umubare wose yifuza w’abanyamahanga muri FERWAFA Super Cup.

Mu bindi byihariye bikubiye muri aya mabwiriza ni uko mu gihe amakipe anganyije mu minota 90 isanzwe yagenwe hazajya hahita hiyambazwa penaliti bidasabye ko bongeraho iminota 30.

Umubare w’abakinnyi bemewe kujya ku rupapuro rw’umukino ni 20, mu gihe ikipe yemerewe gusimbuza abakinnyi barindwi ariko bigakorwa mu nshuro zitarenze eshatu hatabariwemo gusimbuza bikozwe hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri.

Ikindi ni uko ikipe yifuza gusezera muri Super Cup igomba kubimenyesha mbere. FERWAFA ifite ububasha bwo kugena uburyo irushanwa rigomba gukomeza.

FERWAFA yongeye kwibutsa ko ikipe izarenga ku biteganywa muri aya mabwiriza nyuma y’uko iyashyikirijwe izacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10 Frw igomba kwishyura mbere yo kwitabira andi marushanwa ategurwa na Ferwafa, bitabujije ko ishobora no gufatirwa ibindi bihano na Komisiyo ishinzwe Imyitwarire, hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza bya FERWAFA.

Ni ku nshuro ya mbere FERWAFA Super Cup igiye gukinwa n’amakipe 4 ndetse n’ibihembo by’uyu mwaka byikubye kabiri ugereranyije n’igikombe gihuruka.

Photos:

[fluentform id="3"]