Kuri uyu wa Kabiri Itorero Imbuto Zitoshye, icyiciro cya gatatu, ryaberaga mu kigo cy’ubutore cya Nkumba ryasojwe ku mugaragaro ,abaryitabiriye basabwa guharanira impinduka nziza ziherekejwe n’indangagaciro aho bari hose.
Iri torero ryitabiriwe n’abasaga 200, barimo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye binyuze mu mushinga Edified Generation wa Imbuto Foundation, ndetse n’urundi rubyiruko rukorana n’uyu muryango mu mishinga itandukanye.
Mu gihe cy’iminsi 10, uru rubyiruko rwahawe amahugurwa n’ubumenyi bigamije kurushaho gusobanukirwa indangagaciro z’ubunyarwanda, guteza imbere ubushobozi mu miyoborere, gukorera hamwe, gukemura ibibazo no gufata iya mbere mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Mu gusoza iri torero, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye intore kuzaharanira kuzana impinduka nziza aho bazajya hose, bakimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo ubumwe, gukunda igihugu, ubupfura no kunoza umurimo.
Yabashishikarije kandi kutazigama izo ndangagaciro ku giti cyabo gusa, ahubwo bakazisangiza abandi kugira ngo zigire uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’ubufatanye n’iterambere.
Umuyobozi nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe bw’abanyarwanda n’ubudaheranwa, Alice Kayumba, yashimiye intore kuba zarangije neza gahunda y’Itorero, azisaba gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo mu buzima bwa buri munsi no guhora zishyira imbere iterambere ry’igihugu.
Abitabiriye iri torero basoje biyemeje gukoresha ubumenyi n’indangagaciro bungukiye muri gahunda y’ubutore mu buzima bwabo no mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, bityo bakaba imbarutso y’impinduka nziza mu miryango yabo, aho batuye n’ahandi.








