sangiza abandi

NEC yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abantu 54 bahatanira umwanya umwe mu Nteko

sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde ntakuka  rw’abantu 54 bazahatanira umwanya umwe wo kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Urwo rutonde rwasohotse ku wa 25 Kanama 2026 rugaragaraho abantu 54, nyuma y’urw’agateganyo rwari rwatangajwe ku wa 17 Kanama 2026 rwari ruriho 59 bivuze ko havuyemo batanu.

NEC ivuga ko umukandida ushaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko agomba kuba ari Umunyarwanda ufite imyaka iri hagati ya 21 na 30, akaba ari inyangamugayo kandi nta mpamvu y’amategeko imubuza kwandikwa ku ilisiti y’itora.

Mu nyandiko ishyigikira kandidatire, usaba umwanya asabwa kugaragaza amazina ye yose nk’uko yanditse ku ndangamuntu, umwirondoro urimo umwuga akora, aho yavukiye, itariki y’amavuko n’aho atuye.

Hanasabwa kopi y’indangamuntu, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’imyitwarire myiza, amafoto abiri y’amabara ndetse n’icyemezo kigaragaza niba umuntu yarigeze akatirwa n’inkiko cyangwa atarakatiwe, kandi kikaba kitararengeje igihe.

Mu bindi byangombwa NEC isaba harimo icyemezo cya muganga wemewe n’amategeko ndetse n’inyandiko umukandida ashyiraho umukono cyangwa igikumwe, yemeza ko amakuru n’ibyangombwa yatanze ari ukuri.

Ku rutonde rwa burundu rwemejwe na NEC ufite imyaka myinshi ni uwavutse mu 1996 ni ukuvuga ko afite imyaka 30 mu gihe umuto ari ufite 22 wavutse mu 2004.

Mu rutonde rwari rwatangajwe mbere rw’agateganyo harimo abatanze abagaragaraga ko bavutse 1994 na 1995 mu gihe imibare ishyirwa mu nyandiko y’amategeko isaba umukandida kuba atarengeje imyaka 30.

Umwanya uhatanirwa wasizwe na Depite Icyitegetse, wari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yeguye ku mwanya we nyuma yo kugaragaza imyitwarire itari myiza, gusa ibisobanuro birambuye ku byari bigize iyo myitwarire ntibyashyizwe ahagaragara.

Photos:

[fluentform id="3"]