sangiza abandi

Nyagatare: Hegitari zisaga 3000 zatangiye kuhirwa hifashishijwe amazi ya Muvumba

sangiza abandi

Leta y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa icyiciro cya mbere cy’umushinga mugari wa Muvumba Multipurpose Development Project, ugamije gukoresha amazi y’urugomero rwa Muvumba mu kuhira imyaka, gutanga amazi meza no kubyazamo amashanyarazi.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyibanze ku kubaka urugomero rwa Muvumba ndetse n’ibikorwa byo kubyazamo amashanyarazi.

Umushinga wa Muvumba uteganyijwe gufasha mu bikorwa bitandukanye biromo kuhira ubuso bugera kuri hegitari 10,000, gutanga amazi meza agera kuri metero kibe 50,000 ku munsi, ndetse ukazabyazwamo amashanyarazi angana na Megawati imwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Umutungo Kamere w’Amazi, Nyirishema Richard, avuga ko imirimo yo kubaka urugomero igeze ku rwego rushimishije.

Nyirishema Richard asobanura ko icyiciro kiri gukorwa ubu ari ingenzi kuko ari cyo kizashyiraho urufatiro rw’ibindi bikorwa bizatuma amazi y’uru rugomero agera ku baturage kandi agakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ati “Gahunda ya Muvumba yashyizwe mu byiciro, icyiciro cya mbere cyibanda ku kubaka damu ndetse no gutanga amashanyarazi, kandi ibi bikorwa biteganyijwe kurangira mu 2027. Yongeraho ko hakomeje gushakishwa amafaranga azafasha mu kugeza ayo mazi ku baturage no ku butaka buhingwa.

Uyu mushinga umaze gutuma abafatanyabikorwa batandukanye bahuzwa kugira ngo harebwe uburyo amazi azakoreshwa neza ndetse n’uburyo ibikorwa bizabyazwa umusaruro mu nyungu z’abaturage.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Uwamariya Florence, yabwiye RBA ko urugomero rwa Muvumba ruzagira uruhare rukomeye mu kongera ubuso bw’ubutaka bwuhirwa no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Dr. Uwamariya avuga ko Nyagatare ari kamwe mu turere twibasirwa n’izuba ryinshi, bityo ko kuba aka karere kazaba gafite urugomero n’ubutaka bushobora kuhirwa bizaba ari inyunganizi ikomeye mu kongera umusaruro.

Ati: Kuba dufite dam ndetse n’ubutaka bwuhirwa ni inyunganizi ifasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi.”

Yongeraho ko uyu mushinga uzafasha igihugu kwihutisha kugera ku ntego zashyizweho muri Gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2, cyane cyane mu kongera ubuso bw’ubutaka bwuhirwa.

Ati “Gahunda y’igihugu igamije kuzamura ubuso bw’ubutaka bwuhirwa bukagera kuri hegitari hafi 132,000, ndetse umushinga wa Muvumba ukaba umwe mu izafasha kwihutisha kugera kuri iyo ntego”.

Ku ruhande rw’abaturage, uyu mushinga utegerejweho kuba igisubizo ku kibazo cy’amazi cyagiye kibagiraho ingaruka, cyane cyane mu bihe by’izuba, Bakavuga ko kubona amazi yo kuhira bizabafasha kurinda ibihingwa kwangizwa n’amapfa, kandi ko kubona amazi meza bizoroshya ubuzima bwa buri munsi.

Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, kivuga ko ibikorwa byo kubaka uru rugomero rwa Muvumba n’uruganda rw’amashanyarazi bizaba byarangiye mu 2027. Mu gihe hakomeje gushakishwa ubushobozi bwo kugeza amazi ku baturage no kongera ubuso bw’ubutaka bwuhingwa.

Umushinga wa Muvumba uteganyijwe gufasha mu bikorwa bitandukanye birimo kuhira ubuso bugera kuri hegitari ibihumbi 10

Photos:

[fluentform id="3"]