Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko cyaguze imigabane yose yari isigaye mu bigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, bityo ubu ibigo byombi bikaba bifitwe na RSSB ku kigero cya 100%.
Mbere y’iri shoramari, RSSB yari isanzwe ifite imigabane ingana na 40% muri Inyange Industries na 50% muri Ruliba Clays.
Ku wa 27 Kanama 2026, RSSB yatangaje ko yaguriye imigabane yari isigaye muri ibi bigo kuri Crystal Ventures Limited (CVL), bituma iba nyir’imigabane yose.
RSSB yavuze ko “Uku kugura imigabane bishimangira icyizere ifite mu mikorere y’ibi bigo ndetse n’ubushobozi bwabyo bwo gukomeza gutera imbere”.
Yashimangiye kandi ko ntego ari ugukomeza kurinda no kongera agaciro k’imari y’abanyamuryango ba RSSB binyuze mu ishoramari rishingiye ku nyungu rirambye.
RSSB yavuze ko Inyange Industries imaze kubaka izina rikomeye ku isoko kandi ikomeje kugaragaza umusaruro mwiza mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no mu guteza imbere urwego rw’inganda mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, Ruliba Clays na yo iri mu cyiciro cyo kwagura ibikorwa byayo, aho kuri ubu yinjiriye mu cyiciro gishya cyo gukoresha ibikorwaremezo bishya byo kwagura uruganda rwayo rwa kabiri. RSSB ivuga ko ibi bizafasha kongera ubushobozi bwo gukora ndetse no kwagura amasoko mu Rwanda no mu karere.
Kuba RSSB ifite imigabane 100% muri ibi bigo byombi bizaha ikigo amahirwe yo kubigiramo uruhare rwagutse mu micungire, gutanga umurongo w’iterambere ryabyo no kubifasha kugera ku ntego z’igihe kirekire.
RSSB yavuze kandi ko mu gihe ibi bigo bikomeje kwagura ibikorwa, izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’izi nganda ndetse n’abandi bashoramari kugira ngo isoko ry’imari n’imigabane rirushaho gutera imbere.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko kugera ku migabane 100% muri ibi bigo ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere mu buryo burambye.
Yagize ati: “Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu, ku buryo bishobora kwagura ibikorwa bikarenga amasoko yo mu Rwanda.”
Rugemanshuro yavuze ko RSSB izakomeza gukoresha amahirwe ari ku isoko kugira ngo igere ku ntego yayo yo kubaka umusaruro ushingiye ku ishoramari ry’abanyamuryango no kongera agaciro k’umutungo wabo.
RSSB ivuga ko iki gikorwa cyo kugura imigabane yose y’ibi bigo gihuye n’ingamba zayo zo kongera ishoramari mu bikorwa bifite ubushobozi bwo gutanga inyungu zirambye no kongera agaciro k’umutungo w’abanyamuryango.
RSSB yavuze ko iteganya ko iterambere rirambye rya Inyange Industries na Ruliba Clays rizagira uruhare mu kuzamura urwego rw’inganda mu Rwanda, kongera umusaruro ukorerwa imbere mu gihugu ndetse no guteza imbere ubucuruzi bwo mu karere.
Ibi bigo kandi bitegerejweho kugira uruhare mu guhanga imirimo mishya, kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ndetse no gufasha ibicuruzwa by’imbere mu gihugu guhangana ku masoko yo mu karere.










