sangiza abandi

Musanze: Abatuye ahazagurirwa Pariki y’Ibirunga batangiye kubakirwa umudugudu wa miliyari 72Frw

sangiza abandi

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi hatangiye ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzwi nka ‘Smart Green Village’, uzatwara arenga miliyari 72 Frw (miliyoni 49$)

Byatangiye kuri uyu wa 27 Kanama 2026 ariko bikazatangizwa ku mugaragaro ku munsi wo Kwita Izina uzaba tariki 4 Nzeri 2026.

Ni umushinga uzakorwa mu byiciro aho mu cyiciro cya mbere cyawo hazimurwa abaturage 547 aho hazubakwa amacumbi azimurirwamo abatuye mu cyanya kizagurirwamo pariki n’abazagirwaho ingaruka n’aho iyo pariki izagurirwa. 

Uyu mushinga washyizweho mu rwego rwo kwagura  Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ariko nanone hanagamijwe kwimura abaturage batuye aho izagurirwa bagatuzwa ahantu heza bazabasha gukorera ibukorwa bibateza imbere.

Smart Green Village izaba igizwe n’ibikorwa remezo na serivisi by’ibanze bizafasha imiryango izahatuzwa kugira imibereho myiza kandi ibone uburyo bwo kubona amikoro arambye.

Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, Jean Guy Africa, yavuze ko uyu mushinga ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo burambye no guteza imbere abaturage.

Yagize ati “Smart Green Village igaragaza icyerekezo dusangiye cy’uko kubungabunga ibidukikije no guteza imbere abaturage bigomba kujyana. Uyu mushinga uzafasha imiryango kubona amacumbi meza, ibikorwaremezo bigezweho, serivisi z’ibanze ndetse n’amahirwe yo kwiteza imbere mu bukungu, ari na ko uteza imbere ubuhinzi burambye, kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kurengera ibidukikije.

Jean Guy Africa yavuze mu myaka 20 ishize, abaturage batuye hafi ya za Pariki z’Igihugu mu Rwanda bagiye bungukira mu musaruro ukomoka ku bukerarugendo binyuze muri gahunda yo gusaranganya amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo.

Yavuze ko iyi gahunda imaze gushyigikira imishinga igera hafi ku 1,300, yatanzweho arenga miliyari 23 Frw. 

Yagaragaje ko iyi mishinga yagize uruhare mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi, kubona amazi meza ndetse no guteza imbere imibereho y’abaturage, no gukomeza ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana yavuze ko “Uyu mushinga ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo burambye muri Musanze no mu Rwanda. Ubukerarugendo ntibufasha gusa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ahubwo bushyira imibereho myiza y’abaturage ku isonga.”

Nsengimana yavuze ko Akarere ka Musanze kishimiye kuba uyu mushinga uzafasha imiryango yimuwe mu rwego rwo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikabona aho gutura hateguwe neza kandi hafite serivisi z’ibanze.

Mu 2022 imiturire y’abantu n’ubutaka igaragaza ko hafi ya Pariki y’Ibirunga kuri kilometerokare imwe hatuye abaturage bari hagati ya 1.000 na 1.100 aho ubutaka abaturage bashobora kubyaza umusaruro ku nzu imwe ari 0,15.

Muri rusange uyu mushinga ufite agaciro k’arenga miliyoni 300$ (arenga miliyari 435,6 Frw), ugizwe n’ibyiciro bine by’ingenzi birimo kurwanya imyuzure, kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, gusubiranya ubutaka bwangiritse no kongerera abaturage ubumenyi mu guhangana n’ibiza.

Kimwe mu bice by’ingenzi by’uyu mushinga ni ukwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho hazongerwaho ubuso bwa hegitari 3.740 ku busanzwe bungana na hegitari hafi 16.000 bizatuma yiyongeraho hafi 23%.

Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, Jean Guy Africa, yavuze ko umushinga wa Smart Green Village ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo burambye no guteza imbere abaturage
Abatuye ahazagurirwa Pariki y’Ibirunga batangiye kubakirwa umudugudu wa miliyari 72Frw

Photos:

[fluentform id="3"]