Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa volleyball yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu y’u Burundi amaseti 3-0 biyiha kurangiza imikino y’amatsinda iyoboye itsinda D mu Gikombe cy’Afurika kiri kubera i Nairobi muri Kenya.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026 nibwo hakinwe umukino wa nyuma wo mu itsinda D ku makipe y’u Rwanda n’u Burundi.
U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ruhabwa amahirwe yo kwitwara neza kurusha u Burundi kuko rwari rwaratsinze imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda mu gihe u Burundi bwari bwarayitakaje yombi.
Ikipe y’u Rwanda y’umutoza Frédéric Guérin yitwaye neza muri uyu mukino wamaze iminota 58 gusa itsinda amaseti 3-0.
Iseti ya mbere yakinwe iminota 18 yarangiye ari amanota 25-6, iya kabiri yakinwe iminota 22 irangira ari amanota 25-11 naho iya gatatu yakinwe iminota 18 irangira ari amanota 25-13.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, u Rwanda rwazamutse ruyoboye itsinda D n’amanota 9, rudatsinzwe iseti n’imwe naho u Burundi bwarangije imikino yo muri iri tsinda buri ku mwanya wa nyuma.
Algeria iratana mu mitwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishakamo ikipe irangiza ku mwanya wa kabiri aho kugeza ubu amakipe yombi anganya amanota kuko yombi afite amanota 3, bivuze ko ikipe itsinda irangiza ari iya kabiri, itsindwa ikarangiza ari iya gatatu.
Nyuma y’uko u Rwanda ruzamutse muri 1/8 ruyoboye itsinda D, ruzahura n’ikipe izakomeza ari iya kane mu itsinda B ishobora kuba Senegal cyangwa Burkina Faso ziraza gukina uyu munsi nyuma y’uko zombi zitsinzwe imikino ibiri ya mbere yo mu itsinda aho zirikumwe na Misiri na Uganda.
Bivuze ko mu buryo budasubirwaho ikipe y’igihugu ya Misiri yarangije ari iya mbere mu itsinda B izahura n’ikipe y’igihugu y’u Burundi yarangije ari iya kane mu itsinda D.









