sangiza abandi

Rusizi: Abaturage 230 basabwe kwimuka kubera umusozi ushobora kuriduka

sangiza abandi


Abaturage bo mu midugudu ya Cyagara na Muko, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, basabwe kuva mu ngo zabo byihutirwa, nyuma y’uko hagaragaye impungenge z’uko umusozi umaze igihe wararidutse ushobora kongera gutenguka, ugateza ibyago ku buzima bw’abawuturiye.

Uyu musozi uri mu gi Bugarama umaze imyaka ugaragaza ibimenyetso by’inkangu, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Abaturage batuye munsi yawo bavuga ko babona impinduka zawo, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje kuwukurikirana.

NIYOTWAMBAZA Hitimana Christine, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenzura muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza, avuga ko ikibazo cy’uyu musozi atari gishya, kuko cyagaragaye no mu mwaka wa 2023.

Aganira na RBA yagize ati: “Mu Bugarama hari umusozi waciwe n’inkangu. Ntabwo ari ubu ngubu byagaragaye; mbere no muri 2023 twabonaga ugenda.”

Yasobanuye ko uru rusobe rw’inkangu rushobora kwiyongera bitewe n’imiterere y’ubutaka n’amazi, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi.

Ati: “Mugihe cy’imvura urabona inkangu, hari n’igihe icika; hari igihe cy’izuba kubera ko amazi aba yaramanutse mu butaka, noneho bugatangira gutandukana.”

Uyu musozi ukomeje gusatira ingo z’abaturage, ku buryo imiryango igera kuri 230 yasabwe kwimuka kugira ngo hirindwe ko habaho impanuka yahitana abantu.

NIYOTWAMBAZA yagize ati: “Uwo musozi rero uzatera ingaruka ku muhanda wa Bugarama, ariko munsi yawo ugenda usatira ingo zigera kuri magana abiri na mirongo itatu.Izo ngo zose zigomba kwimuka. Mu gihe twiteguye imvura nyinshi cyane, ni ngombwa ko abo baturage baba bahavuye.”


Avuga ko abaturage bamaze gusobanurirwa uburemere bw’iki kibazo kandi ko benshi babyumva, kuko na bo ubwabo babona impinduka zigaragara kuri uwo musozi.

NIYOTWAMBAZA yavuze kandi ko abaturage batanga kwimuka ariko bagaragaza impungenge z’uko badafite aho bimukira.”

Uyu muyobozi yavuze ko akarere ka Rusizi n’izindi nzego za Leta zatangiye ubukangurambaga no gushaka ubushobozi bwo gufasha aba baturage kubona aho bimukira mu gihe gito.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]