Ba Ofisiye bakuru, abato n’abandi bo mu nzego zitandukanye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Urwego rushinzwe Igorora (RCS), barangije amahugurwa ya gisirikare yari amaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare i Gabiro.
Aya mahugurwa yahaye abayitabiriye ubumenyi n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bashobore gukora kinyamwuga nk’abayobozi ba Kompanyi (Company), abayobozi ba Peleto (Platoon), abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abasirikare ku rwego rwa company na platoon.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abayarangije ku bw’imbaraga, imyitwarire myiza n’ubwitange bagaragaje byabafashije kugera kuri iyi ntera. Yagaragaje ko ibyo bagezeho bigira uruhare mu kugera ku ntego ya RDF yo kugira ingabo zifite ubumenyi n’ubunyamwuga butuma zibasha guhangana neza n’ibibazo by’umutekano biriho n’ibishobora kuvuka.
Yagize ati: “Kugira ngo umusirikare akore neza akazi ke, agomba guhora akora amahugurwa akomeye. Amahugurwa ya gisirikare ategura umuntu gukora imirimo isaba imbaraga z’umubiri n’iz’imitekerereze ku rwego rwo hejuru. Amahugurwa atanga umusaruro binyuze mu bikorwa by’indashyikirwa mu butumwa bw’akazi no mu mirimo isanzwe y’ingabo. Ibi bihuye n’umurongo mugari n’inama bitangwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.”
Yashishikarije abarangije aya mahugurwa, gukoresha neza ubumenyi bungutse mu kuzuza inshingano zabo. Yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, yo nkingi y’ingenzi ya RDF.
Mu barangije aya mahugurwa harimo Capt Godfrey Kagabo, wavuze ko aya mahugurwa yamwongereye ubushobozi bwo gutegura, kurwana no gutsinda umwanzi mu bihe by’intambara zijyanye n’igihe tugezemo. Ku rundi ruhande, Capt Betty Mukunzi yavuze ko amasomo yamuteguye neza kuyobora Batayo, akamwongerera icyizere mu kuyobora ingabo, ndetse agaragaza ko ubuyobozi bwiza budashingira ku gitsina.
Aya mahugurwa yibanze ku kongerera abayarangije ubumenyi mu bya gisirikare, gutekereza byagutse no gutegura ibikorwa bya gisirikare, imiyoborere n’imicungire y’ibikorwa. Yabateguriye kandi gusohoza neza inshingano zitandukanye z’ubuyobozi bw’ingabo n’akazi ko mu biro mu nzego bakoreramo.
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ugaragaza indi ntambwe ikomeye mu kugera ku ntego RDF yiyemeje yo gutegura abasirikare bayo mu buryo bwa kinyamwuga no kugira ingabo zifite ubushobozi buhanitse bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biriho n’ibizaza.











