sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wasabye abahanzi kujya bambara neza no kwirinda ubusinzi

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasabye abategura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro gufatanya n’abahanzi mu guteza imbere imyitwarire iboneye, by’umwihariko ku bahanzi bagiye gutaramira imbere y’urubyiruko.

Dusengiyumva yavuze ko hakigaragara ibitaramo aho bamwe mu bahanzi bagera ku rubyiniro bigaragara ko banyoye ibisindisha cyangwa bakoresheje ibindi biyobyabwenge, ibintu yavuze ko bishobora kugira ingaruka ku rubyiruko rubareberaho.

Yasabye abategura ibitaramo kujya baganiriza abahanzi mbere yo kujya ku rubyiniro, bakabakangurira kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge kugira ngo babe intangarugero ku rubyiruko.

“Turagirango dukangurire abantu bategura ibitaramo ko abantu bose bajya kuri performance z’abahanzi hano mu Mujyi wa Kigali bakwiye kuba bari sober.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku myambarire y’abahanzi n’abitabira ibitaramo, avuga ko hakenewe kubahiriza umuco n’imyitwarire ikwiye mu bikorwa by’imyidagaduro.

Yavuze ko hari aho usanga abahanzi cyangwa abitabiriye ibitaramo bambaye imyenda igaragaza ibice byinshi by’umubiri, asaba ko iki kibazo na cyo cyitabwaho.

Dusengiyumva ashimangira ko hakwiye kubahirizwa amategeko n’indangagaciro by’u Rwanda.

Ati: “Niba ugiye kujya mu gitaramo ntabwo ukwiye kwambara imyenda itari yo.”

Yasabye kandi abategura ibitaramo kugira uruhare rugaragara muri gahunda zo gukangurira abahanzi kugira imyitwarire iboneye, kuko abahanzi bafite uruhare rukomeye mu kubaka imyumvire y’urubyiruko.

Uyu muyobozi yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi na yo imaze igihe ikangurira abahanzi n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro kugira uruhare mu guteza imbere imyitwarire iboneye, ariko ko mu mujyi wa Kigali hakiri byinshi byo gukora.

Yashimangiye ko ibitaramo bigomba kuba ahantu urubyiruko rubona imyidagaduro myiza, ariko nanone rukahakura ubutumwa bwubaka kandi bujyanye n’indangagaciro z’igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]