sangiza abandi

Ubugeni bukorwa n’abaturiye Pariki y’Ibirunga bwabaye urwibutso ku bakerarugendo

sangiza abandi

Abakerarugendo basura u Rwanda bavuga ko ibihangano by’ubugeni bagurira mu gihugu biri mu bibasigira urwibutso rwiza rw’uruzinduko rwabo, mu gihe abaturiye Pariki y’Ibirunga bakomeje kubibyaza umusaruro, babikesha amahirwe atangwa na gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo.

Aba bakerarugendo bavuga ko ibyo bihangano bibafasha gukomeza kwibuka u Rwanda no mu gihe baba bamaze gusubira mu bihugu byabo, kuko biba bifite umwihariko w’umuco n’ubukorikori bw’Abanyarwanda.

Mu baturiye Pariki y’Ibirunga, hari abaturage bahisemo kubyaza umusaruro ubukerarugendo bakora ibihangano bitandukanye bigurishwa ku basura iyi pariki.

Bamwe muri bo bavuga ko ibikorwa nk’ibi bibafasha kubona amikoro, ndetse bakishimira ko inyungu z’ubukerarugendo zigenda zigera ku baturage binyuze muri gahunda ya Revenue Sharing, aho abaturage baturiye pariki bagenerwa igice cy’amafaranga ava mu bukerarugendo hagamijwe guteza imbere imibereho yabo.

U Rwanda buri mwaka rusaranganya umusaruro wavuye mu bukerarugendo abaturiye pariki z’igihugu aho rusubiza 10% by’amafaranga y’ubukerarugendo akomoka muri za pariki z’igihugu agashyirwa mu mishinga y’iterambere ifasha abaturage bazikikije.

Uturere tune dukikije Pariki y’Igihugu y’Ibirunga twasaranganyijwe arenga miliyari 1,98 Frw. Akarere ka Burera kahawe miliyoni 495 Frw, Akarere ka Musanze gahabwa miliyoni 659,8 Frw, Akarere ka Nyabihu gahabwa miliyoni 659,8 Frw, Akarere ka Rubavu gahabwa miliyoni 164,95 Frw.

Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Iterambere rugaragaza ko kuva iyi gahunda yatangira imaze gushigikira imishinga  imishinga 838 y’abaturage baturiye iyi pariki ifite agaciro ka miliyari 8,6 Frw.

Ubu amafaranga ashorwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye pariki, binyuze muri gahunda ya Revenue Sharing, na yo afatwa nk’imwe mu nzira zo gutuma abaturage barushaho kugira uruhare mu kurinda umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije.

Ubugeni bukorwa n’abaturiye Pariki y’Ibirunga bwabaye urwibutso ku bakerarugendo
Abasura Pariki y’Ibirunga bishimira ibihe byiza bahagirira

Photos:

[fluentform id="3"]