Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu kwezi kwa Nzeri hazaboneka ubushyuhe buri hejuru y’ikigero cy’ubusanzwe buboneka muri uko kwezi mu gihe imvura izagwa izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa muri icyo gihe.
Mu iteganyagihe rya Meteo Rwanda ry’ukwezi kwa nzeri rigaragaza ko ko izuba rizakomeza kwiganza mu bice byinshi by’Igihugu.
Meteo Rwanda ivuga ko ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 22 na 33, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 20. Muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe buri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka muri uku kwezi.
Muri Nzeri, impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 32, naho iy’ubushyuhe bwo hasi iri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 19.
Yatangaje ko kandi imvura iteganyijwe muri Nzeri 2026 iri hagati ya milimetero 20 na 120, ikaba iri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura igwa muri uku kwezi kwa Nzeri.
Impuzandengo y’imvura igwa muri Nzeri iba iri hagati ya milimetero 35 na 213. Hateganyijwe kandi umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Meteo Rwanda yatangaje ko ahazashyuha kurusha ahandi mu gihugu hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere Selisiyusi 31 na 33, ni mu Karere ka Bugesera, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, iby’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma, igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Kirehe, igice cy’uburengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana, ibice by’Amayaga no mu kibaya cya Bugarama.
Mu gihe Imvura nyinshi iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 80 na 120 ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Musanze na Rubavu ndetse no mu bice by’uburengerazuba n’iby’amajyaruguru by’Uturere twa Burera na Nyabihu.









