sangiza abandi

Kigali: Abakodesha inzu zifite ibibazo basabwe kuzivamo mbere y’imvura y’umuhindo

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali urasaba abaturage, by’umwihariko abakodesha amazu ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, gufata ingamba hakiri kare no kwimuka mbere y’uko imvura nyinshi y’umuhindo igwa kuko ishobora guteza ibiza.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko hagati ya Nzeri n’Ukuboza 2026 hateganyijwe imvura nyinshi ugereranyije n’isanzwe muri aya mezi, bikaba bishobora kongera ibyago by’ibiza birimo imyuzure n’isenyuka ry’inyubako.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko abaturage bakwiye gufata ingamba zirimo kugenzura niba ibisenge by’inzu bikomeye kandi bifashe neza, kureba ko amazi atinjira mu musingi w’inzu, ndetse no kwirinda gutura ahantu hashobora guteza impanuka, nko munsi y’imikingo.

Yavuze ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali ushyize imbaraga cyane mu gukangurira abakodesha kwimuka ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Mu minsi yashize twagiye duhura n’ibiza tugasanga umubare munini w’ababiguyemo ari abantu bakodesha. Turabasaba muri iki gihe cy’imvura gushaka aho bimukira hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Ntirenganya yavuze ko kuba umuntu akodesha bitagomba gutuma akomeza gutura mu nzu cyangwa ahantu azi ko bishobora kumuteza ibyago, cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, isaba abaturage bose kwitegura hakiri kare kuko imvura nyinshi ishobora guteza ibibazo bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibyago biterwa n’ibiza muri MINEMA, Niyotwambaza Christine, avuga ko imvura iteganyijwe ishobora kujyana n’urubura, bikaba bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu, ibikorwa remezo, imyaka, amatungo n’amashuri.

Avuga ko nubwo imvura idashobora kubuzwa kugwa, cyane ko ari igihe cyayo, ingaruka zayo zishobora kugabanywa binyuze mu kwitegura hakiri kare.

Ati “Nubwo tudashobora kubuza imvura kugwa, dushobora kugabanya ingaruka zayo mu gihe twiteguye hakiri kare. Ni yo mpamvu MINEMA ifatanya n’izindi nzego mu gukangurira buri Munyarwanda kugira uruhare mu gukumira no kugabanya ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.”

Imibare yatangajwe na MINEMA igaragaza ko kuva mu ntangiriro za Mutarama kugeza mu ntangiriro za Kanama 2026, ibiza byahitanye abantu 140, bikomeretsa 259, ndetse bisenya inzu zigera ku 1,200.

Ubuyobozi busaba abaturage kudategereza ko ibiza biba kugira ngo bafate ingamba, ahubwo kobagakwiye gufata iyambere bagasuzuma aho batuye, bakamenya ibyago bishobora kubageraho kandi bagafata umwanzuro wo kwimuka igihe aho batuye hatizewe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]