sangiza abandi

Miliyari 100$ ziri gukusanywa mu kwagura ubuhinzi muri Afurika

sangiza abandi

Abo mu rwego rw’ubuhinzi muri Afurika batangiye ubukangurambaga bugamije gukusanya miliyari 100$ azashorwa mu buhinzi mu kongera umusaruro wabwo no kugabanya ibiribwa byangirika bitageze ku isoko.

Ibi byagarutsweho n’abitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Ubuhinzi n’Ibiribwa rya 2026 riri kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza tariki 4 Nzeri 2026. Ni ihuriro ryitabiriwe n’abasaga 5,000 baturutse mu bihugu birenga 50 bya Afurika no hanze yayo.

Iri shoramari rigamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 45%, ndetse ubucuruzi bw’ibiribwa hagati y’ibihugu bya Afurika bukikuba gatatu bitarenze mu 2035.

Umuhinzi wo mu Karere ka Rwamagana, Dushimirimana Fidelle, avuga ko ubushakashatsi n’imbuto z’indobanure byatumye umusaruro w’ibishyimbo wiyongera, uva ku biro 800 ukagera kuri toni 1.5 kuri hegitari avuga ko kongera ishoramari mu buhinzi ari ipfundo rwo kuzamura umusaruro muri Afurika mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe muri iri huriro nk’ibikibangamiye urwego rw’ubuhinzi muri Afurika ni icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore bari muri uru rwego.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuhinzi k isi FAO rigaragaza ko hari icyuho kingana na 24% hagati y’abagabo n’abagore bari mu buhinzi kandi ko gikuweho byakongera umusaruro ku kigera cya 19% muri buri gihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, muri gahunda ya NST2 rwihaye intego yo kugabanya igihobo giterwa no kwangirika kw’ibiribwa hagati yo gusarura no kugera ku isoko, bikava kuri 13.8% byariho mu 2023/2024 bikagera kuri 4.8% muri 2028/2029.

Pascal Murasira, Umuyobozi wa African Food Fellowship, avuga ko kongera ishoramari no guhuza inzego zitandukanye ari ingenzi mu kugabanya iki gihombo.

Heiffer International na yo yagaragaje ko hakiri icyuho cya 24% hagati y’abagabo n’abagore mu buhinzi, kandi ko kugabanya icyo cyuho bishobora kuzamura umusaruro ku 19%.

Iri huriro rimaze imyaka 20 rihuza abahanga, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abafata ibyemezo, hagamijwe ko ishoramari mu buhinzi ritanga umusaruro mwinshi kandi ukagera ku isoko, aho gupfa utageze ku bawukeneye.

Afurika iracyafite ikibazo mu bijyanye no kwihaza mu biribwa kuko nko mu Rwanda nubwo ingo zihagije mu biribwa zazamutse zikagera kuri 83%, bivuze ko hakiri izindi ngo zigera kuri 17% zigifite ibibazo byo kwihaza mu biribwa.

Ibishyimbo bikungahaye kuri fer, bifasha cyane mu mirire y’abagore batwite n’abana bato.

Photos:

[fluentform id="3"]