Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, ndetse na Huang Xia, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko mu biganiro bagiranye, hibanzwe ku kibazo cy’umutekano muke gikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko ku mpamvu muzi zitera amakimbirane muri aka karere.
Perezida Kagame n’aba bayobozi kandi baganiriye ku ngaruka umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa DRC ugira ku mutekano w’u Rwanda n’Akarere muri rusange.
Ibiganiro byibanze ku kamaro ko gushaka umuti urambye w’aya makimbirane, hashingiwe ku gukemura ibibazo by’ibanze biyateza, mu rwego rwo kubaka amahoro n’umutekano birambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda na Congo bikomeje inzira yo gushaka uko amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba yarangira binyuze mu gushira mu bikorwa amasezerano impande zombi zashyiriyeho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa 12 n’uwa 13 Kanama 2026 intumwa z’u Rwanda na RDC zahuriye i Genève mu Busuwisi, zisuzuma intambwe zimaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinyiye i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.
Icyo gihe u Rwanda na RDC byemeranyije gukomeza gahunda ebyiri zigamije kongerera imbaraga uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington.Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, ndetse na Huang Xia, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko mu biganiro bagiranye, hibanzwe ku kibazo cy’umutekano muke gikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), by’umwihariko ku mpamvu muzi zitera amakimbirane muri aka karere.
Perezida Kagame n’aba bayobozi kandi baganiriye ku ngaruka umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa DRC ugira ku mutekano w’u Rwanda n’Akarere muri rusange.
Ibiganiro byibanze ku kamaro ko gushaka umuti urambye w’aya makimbirane, hashingiwe ku gukemura ibibazo by’ibanze biyateza, mu rwego rwo kubaka amahoro n’umutekano birambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda na Congo bikomeje inzira yo gushaka uko amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba yarangira binyuze mu gushira mu bikorwa amasezerano impande zombi zashyiriyeho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa 12 n’uwa 13 Kanama 2026 intumwa z’u Rwanda na RDC zahuriye i Genève mu Busuwisi, zisuzuma intambwe zimaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinyiye i Washington tariki ya 27 Kamena 2025.
Icyo gihe u Rwanda na RDC byemeranyije gukomeza gahunda ebyiri zigamije kongerera imbaraga uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington.