Umufaransa Patrice Evra wakiniye amakipe arimo Manchestert United yo mu Bwongereza yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruhereye ku Gisozi ku munsi we wa mbere ari mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2026.
Abinjujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Evra yashyizeho amashusho y’uko yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ayaherekesha amagambo yihumure.
Yavuze ko ku munsi we wa mbere mu Rwanda atigeze atenguhwa ndetse ko iyo agiye gutembera abona ari ingenzi kumenya amateka y’igihugu kugira ngo ashobore gusobanukirwa neza n’abaturage bacyo.
Akomeza avuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byari ibintu bikomeye kandi bikora ku marangamutima.
Evra yakomeje agira ati,”Ndashaka kwihanganisha abavandimwe bange b’abanyarwanda kubera ibyabaye. Ntamagambo yahindura ahashize, ariko kubona ibyo u Rwanda rwubatse n’uko Igihugu gikomeza gutera imbere ni urugero ku bandi.”
Evra yakomeje avuga ko yigeze guhura na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu gihe cyashize ariko nyuma yo kubona no kumva neza iby’urugendo rw’u Rwanda, aurshijeho kubaha ibibazo bikakaye byakemuwe.
Yasoje agira ati,”Wubahwe Rwanda! Ahashize ntabwo hagomba kwibagirana, kandi n’ahazaza hagomba kurindwa.”
Patrice Latyr Evra wabaye kapiteni wa Manchester United n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ari mu Rwanda aho ari umwe mu byamamare bitegerejwe tariki 4 Nzeri 2026 mu birori ngarukamwaka byo ‘Kwita Izina’ abana b’ingangi bizabera i Musanze mu Kinigi.
Patrice Evra w’imyaka 45 y’amavuko yasezeye ku gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2019 nyuma yo gukinira amakipe arimo Juventus FC na Monza yo mu Butaliyani, Nice, Monaco na Marseille zo mu Bufaransa, Manchester United ari naho yagiriye ibihe byiza ndetse na West Ham United zo mu Bwongereza.
Evra yatwaye ibikombe 11 harimo UEFA Chamions League yatwaranye na Manchester United, Igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza yatwaranye na Manchester United inshuro 5, igikombe cya Shampiyona y’Ubutaliyani yatwaranye na Juventus inshuro 3 ndetse n’ibindi.
Evra wakinaga nka myugariro w’iburyo yakiniye n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa imikino 81 n’ubwo yavukiye muri Senegal.









