Niyonshuti Ben ni we watsinze amatora yo guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yatowe ku majwi 47 mu bantu 198 batoye.
Aya matora yabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2026 mu biro by’Akarere ka Gasabo, aho abakandida 53 bahataniraga uyu mwanya wasizwe na Icyitegetse Venuste weguye.
Niyonshuti yabonye amajwi 47, angana na 23,9% by’amajwi yose yatanzwe. Shema David ni we wamukurikiye, aho yagize amajwi 20, angana na 10,2%. Abandi bakandida bose ntawigeze agera ku majwi 10 harimo na Muco Samson umenyerewe mu rwenya wagize amajwi 6.
Niyonshuti asanzwe yikorera, ndetse aka yari afite n’inshingano zo kuyobora urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge. Afite kandi inshingano z’Imibereho Myiza mu Rugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gutorwa ubu ni umwe mu badepite babiri bahagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Niyonshuti azasoza manda yari yatangiwe na Icyitegetse Venuste, weguye kuri uyu mwanya kubera imyitwarire idahwitse.

GUTANGAZA BY’AGATEGANYO IBYAVUYE MU MATORA YO GUSIMBURA UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO pic.twitter.com/NKHpnYdKHw
— National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) September 2, 2026







