sangiza abandi

“Ntibavuga ntago, amanama, amakwe”-Minisitiri Bizimana asaba gusigasira ikinyarwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yashimiye urubyiruko ku bushake ruri kugaragaza bwo kwiga no gukoresha Ikinyarwanda neza, asaba ko uwo mwete ukomeza kugira ngo ururimi rw’igihugu rudatakaza ububasha n’umwimerere warwo.

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri Bizimana yavuze ko hari abakomeje kugira ubushake bwo kwiga, kuvuga no kwandika Ikinyarwanda ku buryo buboneye. Abasaba gukomeza uwo murongo kandi bakawusangiza abandi.

Yahize ati: “Ndamukije urubyiruko nshima cyane ubushake maze iminsi ndubonamo bwo kwiga no kuvuga ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda ku buryo buboneye. Tubikomeze ntibiducike.”

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwimenyereza imikoreshereze iboneye y’ururimi, Minisitiri Bizimana yatanze ingero z’amagambo n’imvugo akunze gukoreshwa mu buryo atari bwo, asaba urubyiruko kuyakosora no gukomeza guhugurana.

Yagaragaje ko aho kuvuga cyangwa kwandika “ntago”, hakwiye gukoreshwa “ntabwo”. Yanibukije ko ijambo rikwiye ari “inama”, aho gukoresha “amanama”, ndetse ko bavuga “ubukwe” aho kuvuga “amakwe”.

Ku bijyanye n’inshinga, Minisitiri Bizimana yatanze urugero ku mvugo “yampereje inka”, asobanura ko iyo umuntu ashaka kuvuga ko yahawe inka, hakwiye gukoreshwa “yampaye inka”. Yagaragaje ko inshinga “guhereza” hari abayikoresha mu mwanya wa “guha” cyangwa “gutanga”, bigatuma imikoreshereze y’Ikinyarwanda itagenda neza.

Yanasabye urubyiruko kwitoza gukosora bene izo mvugo, kugira ngo kumenya Ikinyarwanda kiboneye bitarangirira mu kumva gusa, ahubwo bigere no mu kuvuga no kukandika.

Gukoresha Ikinyarwanda neza ni uburyo bwo kubungabunga umuco, indangagaciro n’umwimerere w’Abanyarwanda.

Umukuru w’igihugu na we akunda kugaruka ku mikoreshereze y’ ikinyarwanda, aho ahora akosora abantu by’ umwihariko urubyiruko anasaba ko ikinyarwanda cyakitabwaho kigakoreshwa mu buryo buboneye.

Ni muri urwo rwego urubyiruko rusabwa gukomeza kwiga, gukosorana no gusangiza abandi ubumenyi ku rurimi rwabo, kugira ngo Ikinyarwanda kiboneye gikomeze kuba ururimi ruhuza Abanyarwanda kandi rufite agaciro mu bihe byose.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]