sangiza abandi

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yasanze ikipe muri Cameroon

sangiza abandi

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yasanze iyi kipe muri Cameroon aho ikomeje imyitozo yo gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup.

Rayon Sports izahura na Panthère Sportive du Ndé FC kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026 hanyuma umukino wo kwishyura uzakinwe tariki 12 Nzeri 2026.

Perezida Murenzi yageze muri Cameroon mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane asanzeyo ikipe yo yagezeyo ku wa Kabiri tariki 1 Nzeri 2026.

Perezida Murenzi yanashyiriye ikipe imyambaro mishya iherutse gutangaza izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, ku buryo biteganyijwe ko ku mukino wo kuri uyu wa Gatanu aribwo Rayon Sports izayambara bwa mbere.

Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino ariko kuri uyu wa Gatatu ntabwo yabashije gukorera imyitozo ku kibuga cya Stade Annexe nk’uko byari biteganyijwe kuko yabuze Umupolisi uyivana kuri Hotel iri kubamo ayigeza ku kibuga cy’imyitozo.

Nk’uko tubikesha umunyamakuru w’imikino Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, wajyanye n’iyi kipe, avuga ko urugendo rwo kuva kuri hotel Rayon Sports iri kubamo ujya ku kibuga cy’imyitozo harimo nk”iminota 30 bibaye ntakajagari k’imodoka gahari (Traffic jam).

Mu gihe rero hazamo aka kajagari kandi ntan’umupolisi ikipe ifite ushobora kuyishakira inzira, urugendo rushobora guhita ruhinduka nk’isaha irenga.

Ibi nibyo byatumye Rayon Sports ihitamo kuguma kuri Mundi Hotel aho iri kuba, iba ariho ikorera, aho kujya gukorera ku kibuga.

Rayon Sports yagiye muri Cameroon ijyanye n’abantu 46 barimo abakinnyi 23, abatoza n’abayobozi b’ikipe bagera kuri 14, abanyamakuru, abahagarariye BK ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports.

Rayon Sports ntiyabashije gukora imyitozo kuri uyu wa Gatatu kubera kubura Umupolisi uyivana kuri hotel ayigeza ku kibuga

Photos:

[fluentform id="3"]