sangiza abandi

Kenza Johanna wabaye Nyampinga w’u Bubiligi ari mu bazita amazina abana b’ingagi

sangiza abandi

Kenza Johanna Ameloot, wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, yatangajwe nk’umwe mu bazita amazina abana b’Ingagi mu muhango uzabera mu Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026.

Kenza Ameloot yivuga nk’umuntu ukunda u Rwanda mu buryo bukomeye ndetse anemeza ko aterwa ishema no kuba ahafite inkomoko. Nyina ni Umunyarwandakazi mu gihe se w’uyu mukobwa ari Umubiligi.

Kenza ni umunyamideli wavukiye i Bruxelles, akurira mu Bubiligi aho yize ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga. Yegukanye ikamba rya Miss Belgium ku wa 24 Gashyantare 2024.

Kenza kandi azwi mu bikorwa byo gufasha abana. Mu 2024, yabaye ambasaderi wa Light for the World, umuryango ukora ku bijyanye no kurwanya ubuhumyi bushobora kwirindwa. 

Muri Nzeri 2024, Kenza yasuye u Rwanda, asura ibitaro byita ku ndwara z’amaso bya Kabgayi, aho yarebye ibikorwa byo kuvura abana bafite ibibazo by’amaso. 

Icyo gihe yagaragaje ko yifuza ko abana bafite ikibazo cy’ishaza babona ubuvuzi hakiri kare, kuko kutabona bishobora kugira ingaruka ku myigire yabo no ku hazaza habo.

Uretse ibikorwa byo gufasha abana, Kenza yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu afata nk’iwabo, nubwo yavukiye ndetse akanakurira mu Bubiligi. Ubu yongeye kugaruka mu Rwanda, aho ari mu bazita amazina abana b’Ingagi mu muhango wa Kwita Izina uzabera i Kinigi ku wa 4 Nzeri 2026.

Kenza Ameloot yakoresheje ikamba rye nk’urubuga rwo guteza imbere ibikorwa by’ubugiraneza, cyane cyane mu gufasha abana bafite ibibazo by’amaso no kubongerera amahirwe yo kwiga no kugira ubuzima bwiza.

Kenza Johanna wabaye Nyampinga w’u Bubiligi ari mu bazita amazina abana b’ingagi

Photos:

[fluentform id="3"]