Ibibazo byo mu mutwe birimo agahinda gakabije ni kimwe mu biteje inkeke bitewe n’uko umubare w’ababifite ugenda wiyongera umunsi ku munsi cyane cyane mu rubyiruko.
Nubwo inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bafite Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wagabanyutse ugereranyije n’imyaka itanu ishize, aho byavuye kuri 20,5% mu 2018, bigera kuri 18,6% mu 2025 ariko biracyari ikibazo kuko hari umubare munini w’abahisha ko bagafite ahubwo bagahitamo gushakira igisubizo mu biyobyabwenge.
Imibare igaragaza ko ibibazo byo mu mutwe biterwa n’agahinda gakabije biri kuri 9,1%, ibiterwa n’ihugungabana byavuye ni 3%, mu gihe ibiterwa n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge bigeze kuri 2,4%.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yerekana ko 18,2% by’urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 26-35 bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, abafite imyaka iri hagati ya 19-25 bangana na 13,7% mu gihe abafite imyaka iri hagati 14-18 bagaragaweho n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bangana na 8,7%.
Muri uru rubyiruko rufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe harimo umubare w’ababitewe no kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye hakabamo n’abandi bagerageza kubyivura bakoresheje ibiyobyabwenge.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara no gukoreshwa mu Rwanda ari Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Mugo (Heroin), Lisansi, Cocaine, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ibinini bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.
RBC ivuga ko gukoresha ibiyobyabwenge nk’uburyo bwo kwivura agahinda gakabije (depression) bidakemura ikibazo, ahubwo ko bigikomeza bikabyara ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima n’imibereho.
Ubushakashatsi bwerekana ko hafi ku Isi kimwe cya gatatu ni ukuvuga 33% by’abantu bafite uburwayi bw’agahinda gakabije banywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga nyinshi mu buryo bwo kwivura no kugerageza gucubya akababaro.
Ishami ry’Umuryango w’Abaibumbye ryita ku buzima WHO, rigaragaza ko abangavu n’ingimbi bafite agahinda gakabije bafite ibyago byikubye kabiri byo kwishora mu biyobyabwenge ugereranyije n’abatagafite.
WHO ivuga ko 53% by’ababaswe n’ibiyobyabwenge (nk’urumogi, cocaine, cyangwa heroine) basanganwa n’indwara zikomeye zo mu mutwe nka depression.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rishinzwe ubuzima mu Bwongereza NCISH, Mu 2025 bwerekanye ko mu bantu bafite ibibazo byo mu mutwe bapfuye biyahuye, 47% bari bafite ibibazo byo kubatwa n’inzoga naho 38% bakoreshaga ibindi biyobyabwenge.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko abantu benshi bishora mu biyobyabwenge cyangwa inzoga nyinshi banyuze mu mutego wo gushaka kuruhura umutwe cyangwa guhunga uburwayi, ariko ubu buryo buhinduka urusobe rw’ibindi bibazo.
Amategeko y’u Rwanda ahana yihanikiye
Amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wese ufatwa arya, anywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwari bwo bwose ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka ibiri.
Ku rundi ruhande umuntu wafashwe akora, ahinga, atunga, uhindura, utunda, ubika, uha undi cyangwa ugurisha urusobe rw’imiti ikoreshwa nk’ibiyobyabwenge mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 20 ariko itarenze miliyoni 30.
Ibiyobyabwenge kandi byashizwe mu byiciro bitewe n’uburermere bwabyo mu cyiciro k’ibiyobyabwenge bihambaye birimo cocaine, heroine, urumogi na mugo izwi nka opium.
Iyo wafashwe ukora ibikorwa byo gutunda, guhinga, gutunga, guhindura, gutunda, kubika cyangwa kugurisha ibi biyobyabwenge byashyizwe mu cyiciro cy’ibihambaye uhanishwa igifungo cya burundu.
Hari kandi ibyashyizwe mu cyiciro cy’ibikomeye birimo Shisha, mayirundi, rwiziringa, e.cigarate izwi vape iyo ufashwe utunda, uhinga, utunga, uhindura, ubika cyangwa ugurisha ukabihamwa n’urukiko uhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi ya 20 ariko itarenze 25 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 15 Frw ariko itarenze 20 Frw.









