sangiza abandi

Basketball: U Rwanda rwamanutseho imyanya ibiri ku rutonde rw’Isi rwa FIBA

sangiza abandi


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya basketball mu bagabo yamanutseho imyanya ibiri ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi, FIBA.

Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 14 n’amanota 148.1 mu bihugu 31, naho ku isi rwamanutseho imyanya ibiri kuko rwavuye ku wa 82 rugera ku wa 84 mu bihugu 159.

U Rwanda rwamanutseho iyi myanya bitewe n’uko rumaze igihe rutitwara neza, kuko ikipe y’igihugu iheruka gutsinda umukino tariki 23 Gashyantare 2025 ubwo yatsindaga Gabon amanota 81-71 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Kuva icyo gihe ikipe y’u Rwanda yakinnye imikino 9 yose irayitsindwa, bivuze ko hashize umwaka n’igice urenga itabona intsinzi.

Mu mikino 15 u Rwanda ruheruka gukina, rwatsinzemo imikino ibiri (2) gusa, rutsindwamo indi yose isigaye.

Tariki 1 Nzeri 2026 nibwo FIBA yashyize hanze urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana kugeza ubu, nyuma y’uko urutonde ruheruka rwari rwasohowe tariki 13 Nyakanga 2026.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwazamutseho imyanya 4 ku isi rugera ku wa 82, naho muri Afurika n’ubundi ntacyari cyahindutse kuko kuva uyu mwanya watangira u Rwanda ntirurava ku mwanya wa 14.

Urutonde rw’isi ruracyayobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’amanota 952.3, naho muri Afurika ruyobowe na Sudani y’Epfo ifite amanota 530.4, ikaba ari iya 24 ku isi.

Mu karere k’Iburasirazuba, Uganda niyo iri imbere n’amanota 154.8, iri ku mwanya wa 13 muri Afurika, ikaba ku mwanya wa 80 ku isi.

Urutonde rw’uko amakipe akurikirana muri Afurika

Photos:

[fluentform id="3"]