sangiza abandi

Abagaba b’Ingabo z’u Rwanda na Botswana baganiriye ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Botswana (BDF) zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza no kwagura ubufatanye mu bya gisirikare, by’umwihariko mu bijyanye n’amahugurwa, ihererekanyabumenyi no guteza imbere ubunyamwuga bw’abasirikare.

Ibi byagarutsweho ku wa Kane, ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura, ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali MK MUBARAKH, yakiraga mugenzi we wo muri Botswana, Jenerali Mpho Churchill Mophuting.

Jenerali Mophuting ari mu Rwanda mu ruzinduko rujyanye no kwitabira inama y’Itsinda ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo rishinzwe kurwanya ibyaha by’inyerezwa ry’amafaranga ya 2026.

Mu biganiro by’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi, hibanzwe ku gukomeza umubano usanzwe hagati ya RDF na BDF, ndetse no gushaka uburyo bwo kuwushimangira binyuze mu mahugurwa ahuriweho, ihererekanyabumenyi n’ubunararibonye mu bya gisirikare.

Ubu bufatanye bufatwa nk’uburyo bwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi, cyane cyane mu gihe ibibazo by’umutekano byo muri Afurika bisaba ko ibihugu bikomeza gusangira ubumenyi, ubunararibonye n’ubushobozi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubufatanye mu bya gisirikare bumaze imyaka ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’imikoranire n’ibihugu bitandukanye bya Afurika, aho amahugurwa no guteza imbere ubushobozi bw’abasirikare bigira uruhare mu kongera ubunyamwuga no kunoza imikorere y’inzego z’umutekano.

Jenerali Mpho Churchill Mophuting ni umusirikare w’inararibonye umaze imyaka isaga 35 akorera BDF mu mirimo itandukanye y’ubuyobozi, amahugurwa n’igenamigambi aho yahawe inshingano zo kuyobora BDF mu 2025.

Guhuza imbaraga hagati ya RDF na BDF rero bishobora kurushaho gufasha ibihugu byombi mu kongera ubushobozi bw’abasirikare babyo, kunoza imikorere no gukomeza gusigasira umutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]