Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryatangaje ko mu minsi ine guhera tariki ya 01-03 Nzeri 26, ryafashe abantu batanu bacuruza urumogi aho bafatanwe udupfunyika 2952.
Polisi yatangaje ko abafashwe bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali mu mukwabo watangiye tariki 1 Nzeri.
Polisi yasobanuye ko tariki ya 01 Nzeri 2026, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hafatiwe Nizeyimana Patient afite udupfunyika 200 tw’urumogi agiye kurugurisha abakiriya yari asanzwe aruha.
Nyuma yo gufatwa yatangaje ko afite ahantu arubika mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, aho abapolisi bahise bajyayo basanga habitse udupfunyika 1000 n’umukozi yakoreshaga mu kurutunda nawe wahise afatwa.
Tariki ya 02 Nzeri 26, ku bufatanye n’abaturage mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamabuye polisi yafashe uwitwa Ngirabakunzi Elias w’imyaka 38 afite udupfunyika 28 yari amaze kurangura mu gipangu barucururizagamo.
Nyuma yo gufata Ngirabakunzi abapolisi basatse iyo nzu basangamo udupfunyika 1702 tw’uwitwa Hakuzimana James kuri ubu ugushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kubona polisi agasimbuka igipangu.
Muru uyu murenge wa Gatsata kandi hafatiwe umugore witwa Umubyeyi Adeline na Nkundimana Martin nabo bacuruza urumogi aho bafatanywe udupfunyika 16.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’urumogi bafite rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Yagize ati “Kuba urumogi rungana gutya rufatwa ni ikimenyetso cy’uko hakiri abaturage bacuruza urumogi kandi ko hari nabarunywa, abaturage rero baributswa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe kubo bazi ko babicuruza, ababinywa barashishikarizwa kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo”.
CIP Gahonzire yagiriye inama abishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora kuko bahugurukiwe kandi amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw, ariko zitarenze miliyoni 30 Frw.










