Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubushake bwa politiki, gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi hibangwa ku rubyiruko rufite ibitekerezo ariko rudafite igishoro no kumenya ahari icyuho muri uru rwego byaba igisubizo cyatuma umugabane wa Afurika wihaza mu biribwa ukareka gukomeza kwishyingikiriza ku musaruro utumizwa hanze yawo.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwa Afurika rukora ibijyanye n’ubuhinzi n’uruhererekane rw’ibiribwa.
Uru rubyiruko rwitabiriye Ihuriro Nyafurika ku kwihaza mu biribwa iri kubera i Kigali.
Muri ibi biganiro Perezida Kagame yavuze ko uretse no kuba ibihugu bya Afurika bikwiye kwihaza mu biribwa ari n’uburenganzira bw’abaturage kugira ibyo kurya kuko umuntu atabasha kubaho nta biribwa afite bityo ko hari ibintu byinshi uyu mugabane ugomga kwitaho kugira ngo abatutage bawo bagire ibyo kurya bihagije.
Perezida Kagame yagize ati “ Ibiribwa ni ubuzima. Umuntu ntashobora gukora neza cyangwa kubaho neza adafite ibiribwa. Ni kimwe mu bintu by’ibanze bigize ubuzima bwa muntu ndetse n’imibereho y’ikiremwamuntu muri rusange. Ni yo mpamvu gahunda zose zijyanye n’ibiribwa, kuva ku musaruro kugeza ku isoko n’umuguzi, ari ingenzi cyane.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muruhererekane rwose rw’ibiribwa, hari ibibazo bishobora gukoma mu nkokora umuntu cyane cyane urubyiruko ruba rugerageza gutangiza imishinga no gukora ibintu bishya.
Yavuze ko hari urubyiruko rufite ubushobozi kandi rwifuza gukora ibintu byinshi, na za Guverinoma zifite inshingano zo gushyiraho uburyo butuma abantu bashobora gukoresha neza ubushobozi ariki ikibabaje ari uko muri Afurika abafite igishoro n’ingwate aribo bahabwa inguzanyo.
Yagize ati ” Ikibabaje ni uko ibice byinshi by’imikorere y’ibigo by’imari muri Afurika biteguye ku buryo ahanini igishoro gihabwa abafite igishoro. Ni ukuvuga ko umuntu usanzwe afite umutungo cyangwa ingwate ari we woroherezwa kubona amafaranga, mu gihe ufite igitekerezo cyiza ariko udafite igishoro ahura n’imbogamizi.”
Yagaragaje ko abayobozi na Guverinoma bagomba gushyiraho politiki n’ingamba zifasha abantu bafite ubushake n’ubushobozi bwo gukora, cyane cyane ababa babura gusa ibintu bike nk’igishoro kibafasha gutangira cyangwa kwagura ibikorwa byabo.
Yagize ati “Iyo Guverinoma idashoboye gushyiraho uburyo bwo gufasha abantu gukora ibyo bashoboye cyangwa ibyo bifuza gukora, kandi ibyo bikorwa bikaba bihuye n’ibyo igihugu gikeneye, hakomeza kubaho imbogamizi. Guverinoma rero ishobora kugira uruhare runini”.
Perezida Kagame yavuze ko guverinoma zikwiye kugira uruhare hagati y’ibigo by’imari n’abashaka igishoro atanga urugero ku Rwanda aho rwashyizeho Urwego ruhuza leta n’abashaka gutangira imishinga cyane cyane urubyiruko rudafite igishoro rugahabwa ubufasha.
Yagize ati “ Mu Rwanda twashyizeho Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aho Guverinoma ndetse n’abafatanyabikorwa bamwe bashyiramo amafaranga, kugira ngo igishoro kiboneke ku bantu benshi badafite ubushobozi bwo kukibona, by’umwihariko urubyiruko rushaka gukora imishinga ariko rudafite amafaranga ahagije yo gutangira”.
Yagaragaje ko bibaye ngombwa leta zikwiye kwishingira imishinga y’urubyiruko kuko byazatanga inyungu z’igihe kirekire.
Perezida Kagame yabajijwe iyo aza kuba akiri urubyiruko ahantu abona amahirwe yo gushora imari mu rwego rw’ubukungu bushingiye ku biribwa muri Afurika. Mu gusubiza, Umukuru w’Igihugu yavuze ko amahirwe ahari ari menshi mu ruhererekane rwose rw’ibiribwa ariko ko yabanza kureba ahari icyuho hanyuma akagishakira ibisubizo.
Yagize ati “ Nashishikariza urubyiruko kureba aho ubushake, ubumenyi cyangwa amahirwe bafite bihurira n’icyo cyuho, bakagishyiramo imbaraga. Nyuma yo guhitamo icyo uzakora, hasigara ikibazo cyo gutangira; ukareba uburyo wabona igishoro, kwihuza n’abandi cyangwa gushaka ibyo udafite kugira ngo utangire.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko buri gihe ikibazo kitaba ibitekerezo, ubumenyi cyangwa imbogamizi ahubwo kiba ugushyira mu bikorwa ibyo bitekerezo cyangwa imishinga avuga hari igihe abantu bashyira imbaraga mu bintu bitari ingenzi cyangwa bitabareba mbere yo kubanza gukemura ibibazo bibugarije.
Yagize ati “ Mbere yo kujya gukemura ibibazo by’abandi, banza wibaze uti: Ni iki kibazo mfite gishobora kuba inzitizi ku iterambere ryanjye? Icyo ni ikiganiro umuntu agirana na we ubwe ku giti cye. Iyo ubashije kwisobanukirwa neza, biroroha kubona ibibazo biri hanze, kubitandukanya no gushyira imbere ibyo ugomba kubanza gukemura”.









