sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul  Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Oman, Sultan Haitham bin Tariq Al Said ku kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabereye mu ngoro ya Al Hosn Palace, iherereye mu Mujyi wa Salalah mu Ntara ya Dhofar mu Majyepfo ya Oman, kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Nzeri 2026. 

Ibiganiro byihariye bagiranye byibanze ku mikoranire n’ishoramari mu ngeri zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ingufu zisubira, umutekano w’ibiribwa, kubyaza umusaruro ibyambu byo ku butaka n’ubwikorezi ndetse n’ubuzima.

Ibi biganiro byabaye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akimara kwacyirwa muri ubu Bwami, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kwagura ubufatanye bw’u Rwanda na Oman mu nzego zitandukanye.

Muri uru ruzinduko Umukuru w’Igihugu azabonana ndetse anaganire n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku ngingo zijyanye no gushimangira umubano ndetse n’imikoranire y’u Rwanda na Oman mu bijyanye n’ishoramari.

Photos:

[fluentform id="3"]