Ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2026 nibwo hatangiye Shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bagabo, BK Pro League, umwaka w’imikino wa 2026-2027.
Ni byinshi byaranze uyu munsi wa mbere wa Shampiyona birimo kuba amakipe nka Kiyovu Sports na Police Fc zaratangiye zitsindwa, imikino imwe yarasubitswe no kuba ibitego byararumbye n’ibindi.
Muri iyi nkuru, Umunota ugiye kugaruka ku bihe by’ingenzi byaranze umunsi wa mbere wa BK Pro League.
Ibyavuye mu mikino yose yakinwe
Imikino yatangiye ku wa Gatandatu hakinwa imikino 3, Amagaju FC yari yakiriye Etoile de l’Est izamutse uyu mwaka kuri Sitade Kamena, yabashije kwitwara neza atsinda ibitego 2-0 byatsinzwe na Tuyisenge Pacifique ku munota wa 52 na Ssebwato Nicholas mu minota y’inyongera y’umukino.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi yasize Etincelles FC iguye miswi ya 0-0 na Sunrise FC izamutse uyu mwaka, naho Kiyovu Sports yari yakiriye Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium itsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Sunday Inemesit Akang ku munota wa 4.
Imikino yakomeje ku Cyumweru tariki 6 Nzeri, Marine FC kuri Sitade Umuganda yari yakiriye Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali, ibasha kuyihatsindira ibitego 2-0.
Ibitego bya Marine FC byatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 6 na Niyibizi Ramadhan mu minota y’inyongera y’igice cya mbere ari nawe waje guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino.
Mukura VS&L imbere y’abafana bayo kuri Sitade Kamena yabashije gutsinda Gasogi United ibitego 2-0, byatsinzwe na Joseph Sackey ku munota wa 30 na Mutsinzi Patrick ku munota wa 59 byombi byabonetse kuri penaliti.
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nzeri nibwo imikino y’uyu munsi yarangiye Police FC yakira Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino warangiye Police FC itunguwe itsindwa na Gicumbi FC ibitego 2-1, Gicumbi yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cya Abdoulatif Hakizimana ariko cyishyurwa na Keffa Tangara ku munota wa 28 mbere y’uko Tuyisenge Jean Merveil aterekamo igitego cy’intsinzi ku munota wa 69.
Imikino 3 yarasubitswe igirwa ibirarane
Imikino 3 y’umunsi wa mbere wa BK Pro League ntabwo yakiniwe igihe kubera ko amakipe yagombaga kuyigaragaramo yari ari gukina imikino nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Imikino yasubitswe ni uwo Rayon Sports iri muri CAF Confederation Cup yari kwakiramo Al Merrikh SC yo muri Sudani iri muri CAF Champions League, n’indi mikino ibiri yasubitswe kubera amakipe ari gukina CAF Champions League harimo uwo Bugesera FC yari kwakiramo Al Hilal SC Omdurman kuri Sitade Bugesera n’uwo APR FC yari kwakiramo Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium.
Iyi mikino yose uko ari 3 yagizwe ibirarane, bityo hakazatangazwa igihe izakinirwa ndetse biteganyijwe ko aya makipe ari mu mikino nyafurika n’ubundi azasubikirwa n’imikino y’umunsi wa 2 wa BK Pro League kuko uzakinwa nayo ari gukina imikino yo kwishyura y’ijonjora ry’ibanze.
Umuzamu yatsinze igitego

Umuzamu Ssebwato Nicholas ukinira ikipe ya Amagaju FC yayifashije kwitwara neza atsinda igitego cya penaliti mu minota ya nyuma y’umukino yatsinzemo Etoile de l’Est ibitego 2-0.
Uyu wari n’umukino wa mbere w’amarushanwa Ssebwato yari akiniye Amagaju FC nyuma yo kugera muri iyi kipe avuye muri Mukura VS&L.
Imibare yaranze umunsi wa mbere wa BK Pro League
Ku munsi wa mbere wa BK Pro League hakinwe imikino 6, hatsindwa ibitego 10 harimo ibitego 4 by’abanyarwanda, bivuze ko ushyize ku mpuzandengo buri mukino wabonetsemo ibitego 1.6.
Umukino wa Etincelles FC na Sunrise FC niwo wonyine warangiye amakipe yombi anganyije, naho uwa Police FC na Gicumbi FC niwo wonyine warangiye impande zombi zinjizanyije igitego.
Amakipe yari yakiriye yitwaye neza kuko 3 muri yo yatsinze, imwe iranganya, naho ebyiri ziratsindwa.
Mu mikino 6 hatanzwe amakarita y’umuhondo 16, bivuze ko hatangagwa amakarita 2.6 y’umuhondo kuri buri mukino, mu gihe ntakarita y’umutuku yigeze iboneka.
Umukino wa Mukura VS&L na Gasogi United niwo mukino wonyine utarabonetsemo ikarita y’umuhondo, umusifuzi wayoboye uyu mukino ni Ngabonziza Jean Paul.
Umunsi wa kabiri wa BK Pro League uzatangira gukinwa tariki 11 Nzeri 2026, Musanze FC yakira Kiyovu Sports kuri Sitade Ubworoherane saa 15:00.
Bukeye bwaho, Etoile de l’Est izakira Kigali FC kuri Sitade Ngoma, Sunrise FC yakire Gasogi United kuri Sitade Nyagatare, Gorilla FC yakire Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium naho Gicumbi FC yakire Amagaju FC kuri Sitade Gicumbi, imikino yose izatangira saa 15:00.
Kuri uyu munsi wa kabiri, imikino 4 niyo itazakinwa kubera amakipe yagombaga kuzayikina azaba ari mu mikino nyafurika.
Imikino izasubikwa ni uwagombaga guhuza Bugesera FC na APR FC, Marine FC na Al Hilal SC, Police FC na Al Merrikh SC n’uwa Rayon Sports na Mukura VS&L.
The table after Matchday one 💥#BKProLeague #BankiYaRuhago #DareToBeMore pic.twitter.com/34DPxw9Apq
— BK Pro League (@bkproleague) September 7, 2026








