Poilisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 16 bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura ibyo bafite ku ngufu birimo telefone, amafaranga n’ibindi ndetse bakanabakorera ibikorwa by’urugomo.
Polisi yatangaje ko abafashwe bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali mu tugali twa Nyabugogo, Kigali,Ruliba na Mwendo nyuma y’uko abaturage bo muri ibi bice bagaragarije inzego z’umutekano n’izibanze ko babangamiwe n’amabandi abategera mu nzira.
Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abatutage, Polisi yatangije umukwabo wo gufata ayo mabandi kuva tariki ya 01-09 Nzeri 2026 aho hafashwe abantu 16, mu tugali tune aho kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko abafashwe bemeye ko bategaga abaturage bakabambura ndetse bakanabakomeretsa, banemera ko banywaga ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko abakwekwaho ubujura bafashwe biturutse ku bufatanye n’abaturage ndetse ko bose bagiraga uruhare mu bujura ku muhanda uva Nyabugogogo-Giti cy’inyoni kugera kuri Ruliba.
Ubu bugizi bwa nabi bwakorerwaga abaturage bazinduka ndetse n’abataha bava mu bikorwa bitandukanye mu gice cya Nyabugogo, byumwihariko ahitwa mu Kamenge.
CIP Gahonzire yavuze ko mu bafashwe harimo n’aburiraga imodoka zitwara imizigo bakazipakurura zigenda ndetse ko hari n’abandi bafatiwe mu Kagali ka Mwendo batoboraga amazu y’abaturage.
Polisi y’u Rwanda yijeje abaturage umutekano usesuye ndetse ko hafashwe ingamba zo gukaza umutekano cyane cyane mu masaha ya n’ijoro.
Yasabye abaturage gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze batanga amakuru ku bantu bose bazwiho gukora ibikorwa by’ubujura kugirango bafatwe.
Polisi y’u Rwanda kandi yaburiye abantu bose bishora mu bikorwa by’ubujura ndetse n’ibindi byaha bitandukanye kwitandukanya nabyo bagashaka ibindi bakora byemewe n’amategeko.










