sangiza abandi

Aigle Noir SC yavuye ku izima yemera kurara i Kigali

sangiza abandi

Ikipe ya Aigle Noir SC yo mu Burundi yatangiye urugendo rugana i Kigali gukina umukino wo kwishyura na Al Hilal SC Omdurman mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Aigle Noir SC yafashe umwanzuro wo kurara i Kigali nyuma y’uko mbere yari yateganyije kuhagera ku munsi w’umukino nyirizina, ubundi warangira igahita isubira mu Burundi.

Aigle Noir yagize amakenga yo kurara i Kigali nyuma y’uko hashize igihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza ku buryo n’imipaka yo kubutaka hagati y’ibihugu byombi ifunze.

Umukino Al Hilal SC yo muri Sudan izakiramo Aigle Noir kuri Sitade Amahoro uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026, saa cyenda z’umugoroba (15:00).

Umukino ubanza wabereye mu Burundi warangiye Al Hilal SC itsinze ibitego 2-0, bivuze ko Aigle Noir SC isabwa gutsindira i Kigali harimo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri kuzamura.

Gukora urugendo ku munsi nyirizina w’umukino yabaye ingingo yagarutsweho cyane muri iyi mikino nyafurika muri aka karere, kuko na APR FC ariko yabigenje ubwo yajyaga gukina na FC Les Aigles du Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo).

APR FC yagiye muri DR Congo ku munsi w’umukino, ubundi urangiye ihita yongera ifata rutemikirere igaruka mu Rwanda.

Ibi ni nako ikipe ya FC Les Aigles du Congo iteganya kubigenza ku mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League izakirwamo na APR FC kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026.

Abakinnyi Aigle Noir yahagurukanye mu Burundi

Photos:

[fluentform id="3"]