sangiza abandi

Abakoresha umuhanda Prince House–Masaka uri kubakwa bashakiwe ikindi gisubizo

sangiza abandi

Mu gihe umuhanda Prince House–Giporoso–Masaka uri kuvugururwa no kwagurwa, imihanda yunganira uyu muhanda iri gutunganywa kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukomeze kugenda neza.

Uyu muhanda ukoreshwa cyane n’abagana Masaka, Kabuga ndetse ko ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ari na yo mpamvu inzego zibishinzwe zateganyije inzira zindi mu gihe imirimo ikomeje.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Col Claudien Bizimungu, yavuze ko hari imishinga y’imihanda izafasha kugabanya umuvundo no koroshya ingendo.

Ati: Murabizi ko uyu muhanda ugera ku bitaro bya Masaka ugahuza Dubai Port, uhuza ikibuga cy’indege n’ahantu abantu benshi bakunda kujya. Ubu ni ugutegura ingendo hakiri kare kandi ukagenda kare cyangwa se ukanyura aho bateganyije.”

Muri iyo mihanda harimo Giporoso–Korodoro werekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ndetse n’andi masangano arimo irizwi nka Segiteri i Kanombe.

Abagana Kabuga bashobora kunyura kuri Witunda–Busanza–Segiteri, mu gihe abava i Kicukiro bashobora gukoresha Kicukiro Centre–Kagarama–Busanza.

Hari kandi inzira ya Sonatube–Sahara–Kabeza–Rubirizi–Busanza, mu gihe abaturuka mu bice bya Utexrwa bashobora gukomeza banyuze mu cyerekezo cya Nyarutarama na Kimironko.

Ku bava mu bice by’iburasirazuba bw’Umujyi wa Kigali, hateganyijwe igice cy’umuhanda cyahariwe inganda nahazwi nka Kigali Parent.

Col Bizimungu yabwiye RBA ko izi gahunda zikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe ko ibikorwa remezo bitera imbere ariko ingendo z’abaturage zigakomeza.

Ati: “Iyo mihanda nayo iteganyijwe irimo irakorwa mu buryo bwiza. Dufatanyije n’Umujyi wa Kigali turafatanya turebe ko imihanda irimo gukorwa neza kandi ko abaturage bagomba kugenda nta mungenge n’iki kibakomye mu nkokora bakagera aho bagomba kujya mu mahoro.”

Col Bizimungu kandi yavuze ko umuhanda Gasogi–Ndera uri mu yindi mishinga izafasha gutanga inzira zunganira iyi mihanda, cyane cyane uko imirimo yo kwagura Prince House–Masaka igenda igana i Masaka

Ku ruhande rwa Polisi, abatwara ibinyabiziga basabwe gukurikiza amabwiriza no gutegura ingendo zabo hakiri kare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati: “Niwanga kumvira umupolis, uzagera imbere ubure aho uca, ubure n’uburyo ukata ngo usubire aho wavuye.”

Yasabye kandi abagenzi gutekereza gukoresha imodoka zitwara abantu benshi aho bishoboka, cyane cyane mu gihe cy’umubyigano.

Abaturage barasabwa gutegura ingendo hakiri kare no gukurikiza inzira zerekanwa n’abashinzwe umutekano, mu gihe ibikorwa byo kunoza imihanda muri ibi bice bikomeje.

Imirimo yo kubaka no kwagura umuhanda Prince House–Masaka irarimbanyije

Photos:

[fluentform id="3"]