sangiza abandi

Gutanga ingwate ntibihagije ngo uwatanze sheki itazigamiye afungurwe: Perezida Mukantaganzwa

sangiza abandi


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko umuntu ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye mu rukiko hanyuma agatanga ingwate ifite agaciro runaka bidahagije ngo afungurwe kuko hari izindi mpamvu zirebwaho.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 11 Nzeri 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku mwaka w’ubucamanza wa 2026/2027.

Mukantaganzwa yavuze ko nubwo leta ishishikariza abantu kugana ubutabera nsana sano mbere yo kugana inkiko ariko hari igihe biba ngombwa ko bigera mu butabera kandi bitewe n’uregwa utashatse ko ikibazo gikemuka kitageze mu rukiko.

Yavuze ko kugira ngo umuntu ajyanwe mu nkiko hari ibinti byinshi biba byabanje kurebwaho mbere ari nabyo bishingirwaho ku kuba umuntu yakatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

Yagize ati “ Umuntu ashobora kufungirwa sheki itazigamiye, buriya n’uko mu bimenya ari uko yafunzwe, ibiba byabanjirije mbere y’uko umuntu afungwa ni byo muba mukwiye kubaza. Ese uyu muntu iyi sheki yayitanze ryari? Ese yari yumvikanye n’uwo yayihaye kumuriha ryari? Ni izihe nzego ziyambajwe kugira ngo uwo muntu amurihe hanyuma izo nzego zamufashije iki?

Yavuze ko kugira ngo urukiko rufate umwanzuro wo gufunga umuntu by’agateganyo haba habanje kubaho ubukurikiranacyaha bukorwa n’inzego zirimo urw’Ubugenzacyaha kugira ngo abantu bumvikane ikirego kitinjijwe muri sisiteme.

Yagize ati “ Buriya umuntu RIB iha ubushinjacyaha ni uko ubwumvikane buba bwananiranye kuko biramutse bihakemukiye ntabwo dosiye ye yagezwa mu bushinjacyaha.”

Mu minsi ishije ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko umushoramari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku byaha akurikiranyweho byo gutanga sheki ebyiri zitazigamiye zifite agaciro ka 600,000 z’Amadolari ya Amerika, angana n’ahakabakaba miliyoni 883,5 Frw.

Muri uru rubanza Shema Fabrice yasabye ko yakwemererwa kuburana ari hanze avuga ko afite umutungo ufite agaciro kari hafi ya miliyari 5 Frw ashobora gutangaho ingwate mu gihe urukiko rwamwemerera gukurikiranwa ari hanze.

Umucamanza yagaragaje ko indi mpamvu Shema agomba gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo ari uko ibi byaha bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Kuri iyi ngingo Mukantaganzwa yavuze ko iyo dosiye y’umuntu ukurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye igejejwe mu rukiko biba bisobanuye ko ugomba kuburana hakurikijwe amategeko.

Yagize ati “ Iyo rero umuntu yageze mu rukiko byananiranye muri RIB, mu rukiko cyereka uje uvuga ngo ndayafite ngaya. Naho kuvuga ngo uratanga ingwate y’inzu no mu bushinjacyaha iyo nzu wari uyifite ntabwo wayubatse muri iyo minsi ibiri cyangwa itanu umaze aho ngaho.” 

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko gutanga ingwate bidahagije ngo uwatanze sheki itazigamiye afungurwe

Photos:

[fluentform id="3"]