sangiza abandi

Mu myaka itandatu imanza 4474 zatanzwemo ibihano nsimburagifungo

sangiza abandi

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko kuva mu 2018 kugera tariki 30 Kanama 2026 mu manza nshinjabyaha zaciwe izatanzwemo ibihano nsimburagifungo (tije) ari izigera ku 4474.

Muri iyo myaka itandatu, hagaragajwe ko mu 2024 ari bwo habonetse imanza nyinshi zatanzwemo iki gihano aho zari 1462.

Imibare y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu 2018 imanza zatanzwemo tije ari 13 mu 2019 ziba 368 mu 2020 zageze kuri 326 mu 2021 zari 339 naho 2022 zageze kuri 464. 

Imibare yakomeje kwiyongera kuko mu 2023 zarazamutse zigera 804 mu 2024 zakomeje kuzamuka aho zageze kuri 1,462 mu 2025 zaragabanutse zigera kuri 584 mu gihe kugeza muri Kanama 2026 zagabanutse zikagera kuri 114.

Itegeko nº 058/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigaragaza ko iyo igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gitanzwe nk’igihano cy’iremezo, urukiko rugena igihe ntarengwa kizamara. Icyo gihe ntigishobora kurenga amezi atandatu.

Igihano cy’imirimo y’inyungu rusange gishobora gutangwa gisimbura ikindi gihano cy’iremezo. Itegeko rivuga iki gihano gitangwa iyo icyaha gihanishwa igifungo kirenze amezi atandatu ariko kitarenze imyaka itanu, urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza igice cy’igihano akora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu, urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kidashobora kurenga igihe ntarengwa cyo hejuru cy’igifungo giteganywa n’itegeko kuri icyo cyaha.

Iyo uwahamwe n’icyaha adakoze neza ku bushake igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, arangiriza mu igororero igihano gisigaye yakatiwe.

Iteka rya Perezida n° 022/01 ryo ku wa 31 Werurwe 2023 rigena uburyo bwo gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, RCS, rukora urutonde rw’abantu bakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange rukarushyikiriza Akarere babarizwamo.

Nyuma akarere kamenyesha uwakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange itariki agomba kwitabiraho RCS kugira ngo ahabwe imirimo agomba gukora.

Ku rundi tuhande RCS ishobora kwemerera umuntu wakatiwe igihano cy’imirimo y’inyungu rusange guhagarika kugikora by’agateganyo mu gihe agize; ubumuga bw’umubiri, ubumuga bwo mu mutwe, uburwayi budashobora kubangikanywa no gukora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange cyangwa atwite kandi gukora icyo gihano byabangamira ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana atwite.

Gutanga igihano cy’imirimo rusange ifitiye igihugu akamaro ni bumwe bu ryo bushobora kugabanya ubucucike mu magororero.

Raproro yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda mu mwaka wa 2024/2025 bwagabanyutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje kuko bwavuye kuri 134,3% bigera kuri 110%.

Mu mpera za Kanama 2025, ubu bucukike bwari bumaze kugera ku 103,6% bishimangira ko bukomeje kugenda bugabanyuka bitandukanye n’uko byari bimeze mbere. 

Imibare igaragaza ko kugera muri Werurwe 2026 ubucuzike mu magororero bwageze kuri 97,2%.

Mu myaka itandatu imanza 4474 zatanzwemo ibihano nsimburagifungo

Photos:

[fluentform id="3"]