Abaganga n’abakozi bo mu bigo nderabuzima bitandukanye mu Karere ka Huye, bagejeje kuri Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ibibazo bibangamira imitangire ya serivisi, birimo ibikoresho bidahagije n’umubare muke w’abaganga.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibyo bibazo bitareba Huye gusa, ahubwo ko ibigo nderabuzima byinshi mu gihugu bihuriye ku bibazo bikomeye, birimo inyubako zishaje n’ibindi bibazo bibangamira imitangire ya serivise.
Ati “Ibigonderabuzima byo mu Rwanda byose bihurira ku bibazo binini nka bitatu. Ikibazo cya mbere ni inyubako zishaje, icyo rero ni cyo dushaka gukemura mu buryo bwagutse.”
Yavuze ko ikibazo cy’inyubako zishaje kigaragara cyane mu turere turimo imijyi iri kwaguka, aho hakenewe ko ibikorwa remezo by’ubuzima bijyana n’iterambere ry’imiturire n’ubwiyongere bw’abaturage.
Ati: “Ni ngombwa ko twihuta tukagendana n’iterambere n’uburyo abaturage bari gutura, ari na ko dushyiramo izo serivisi z’ubuzima.”
Kugeza ubu, mu Rwanda habarizwa postes de santé zigera ku 1,200 n’ibigonderabuzima birenga 500.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’umubare muke w’abaganga, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari icyizere cy’uko umusaruro wo kongera abakozi b’ubuzima uzatangira kugaragara mu 2027.
Minisiteri ivuga ko muri uwo mwaka icyiciro cya mbere cy’abaganga bagera ku gihumbi bazaba barangije amasomo, bikaba biteganyijwe ko bizagira uruhare mu kongera umubare w’abaganga bakorera mu gihugu.
Minisitiri Nsanzimana yabijeje abakozi b’ibigo nderabuzima bagejeje ibibazo byabo kuri Minisiteri ko bizashakirwa ibisubizo mu gihe cya vuba.









