Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Panthère Sportive du Ndé FC yo muri Cameroon mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup nyuma y’uko amakipe anganyije igitego 1-1 mu mikino ibiri, Rayon Sports igakomeza kubera igitego yatsindiye hanze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye Panthère Sportive du Ndé FC mu mukino wo kwishyura wabereye muri Sitade Amahoro kuva saa 18:00.
Kugira ngo Rayon Sports ikomeze, yasabwaga kunganya 0-0 cyangwa igatsinda kuko umukino ubanza wabereye muri Cameroon wari wangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Muri uyu mukino wo kwishyura, umutoza Haringingo Francis Christian n’ubundi ntiyakoze impinduka mu bakinnyi bari babanjemo mu mukino ubanza nyuma y’uko atari afite Ibrahim Djingarey na Issa Djiguiba wagize ibibazo by’ibyangombwa.
N’ubwo Rayon Sports yari ibizi ko kunganya byari gutuma ikomeza, ntibyayibujije kwataka ishaka igitego ariko uburyo yagendaga ibona abarimo Iradukunda Elie Tatou ntibabasha kububyaza umusaruro.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, bivuze ko Panthère Sportive du Ndé FC yari isigaranye iminota 45 yo gushaka igitego.
Mu gice cya kabiri n’ubundi Rayon Sports yihariye umukino ariko n’ubundi bikomeza kuyangira kuba yanyeganyiza inshundura.
Ku rundi ruhande, Panthère Sportive du Ndé FC nayo yanyuzagamo ikataka ariko igasanga ubwugarizi n’umuzamu wa Rayon Sports, Dande Junior bahagaze neza.
Rayon Sports yakomeje gushaka igitego ndetse ikora impinduka igashyiramo abakinnyi bakina basatira barimo Muhoza Daniel na Tony Kitoga ariko ntibyayikundiye.
Mu minota y’inyongera Rayon Sports yabonye uburyo ku mupira watewe na Muhoza Daniel nyuma yo kuwutanga umuzamu Marc Janvier Nomo Onguene ariko ukubita igiti cy’izamu.
Umusifuzi Ahmad Heeralall wo muri Mauritius yahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye amakipe yombi anganya 0-0, bituma Rayon Sports ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho kubera igitego cyo hanze yatsindiye muri Cameroon.
Si ubwa mbere Rayon Sports isezerera Panthère Sportive du Ndé FC mu CAF Confederation Cup, kuko yanabikoze muri 2015 ubwo yayisezerera iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino yombi.
Umukino ubanza wari wabereye muri Cameroon warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cya Uwambajimana Léo, umukino wo kwishyura wabereye i Kigali urangira itsinze nabwo igitego 1-0 cyatsinzwe na Muganza Isaac.
Mu ijonjora rya kabiri, Rayon Sports izahura na African Black Bulls yo muri Mozambique yabashije gusezerera Atomic Ngomé yo mu Birwa bya Comoros ku giteranyo cy’igitego 1-0.
Umukino ubanza wari warangiye African Black Bulls itsinze igitego 1-0, naho uwo kwishyura warangiye ari 0-0.
Imikino ibanza y’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izakinwa hagati ya tariki 16-18 Ukwakira, naho iyo kwishyura ikinwe hagati ya tariki 23-25 Ukwakira 2026.















