sangiza abandi

U Rwanda ruri mu bihugu  bya mbere ku Isi byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo

sangiza abandi

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’ibihugu 199 byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo, mu gihe ubukerarugendo bukomeje kugira uruhare mu kwinjiriza igihugu agatubutse.

Ni urutonde ngarukamwaka rwakozwe na The Henley Passport Index aho rugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 20 mu bihugu bifite politiki yorohereza abanyamahanga kwinjira ku butaka bwabyo.

Ibi bijyanye n’ingamba u Rwanda rumaze imyaka rushyiramo imbaraga zo koroshya ingendo no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi y’iterambere.

Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2025 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari rwari rwinjije mu 2024 bigaragaza izamuka rya 6%.

Muri uwo mwaka kandi, bamukerarugendo basuye u Rwanda biyongereyeho 9%, bagera kuri miliyoni 1,49.

Uko pasiporo y’u Rwanda ihagaze

Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu byorohereza abanyamahanga kurwinjiramo, pasiporo yarwo iri ku mwanya wa 128 ku rwego rw’Isi, aho ifite amanota 71 ku bijyanye n’ibihugu uyifite ashobora kugeramo.

Muri rusange, Abanyarwanda bashobora kugera mu bihugu 33 nta visa, mu gihe ibindi 35 bibemerera kuyibona bagezeyo cyangwa bagakoresha ubundi buryo bworoshye bwo kubyinjiramo.

Ibihugu bitatu na byo bikoresha uburyo bwa Electronic Travel Authorization (eTA) ku Banyarwanda, mu gihe ibindi 127 bisaba visa ibanza gutangwa mbere y’urugendo.

Muri Afurika ho, pasiporo y’u Rwanda ifite igipimo cyo kugera mu bindi bihugu ku kigero cya 71,7% aho ruri ku mwanya wa 17 muri Afurika mu bihugu 54.

Mu bihugu bya Afurika byorohereza Abanyarwanda kubyinjiramo, Kenya iza ku isonga kuko ibemerera kuhagera nta visa kandi bakahamara amezi atandatu ni ukuvuga iminsi 180.

Benin, u Burundi, Côte d’Ivoire, Gambia, Malawi, Mauritius, Senegal, Tanzania na Uganda bitanga uburenganzira bwo kuhaba amezi atatu, iminsi 90.

Angola, Nigeria, Somalia na Togo byo bitanga iminsi 30, mu gihe São Tomé & Príncipe itanga iminsi 15.

Ghana yo iri mu bihugu bisaba eTA, aho Abanyarwanda bemererwa kumarayo iminsi 60, mu gihe Seychelles isaba eTA no kwiyandikisha nk’umukerarugendo, ikemerera umugenzi kuhaba iminsi 90.

Kujya i Burayi ku banyarwanda biracyari ingorabahizi

Raporo igaragaza ko kugera mu Burayi ku Banyarwanda bikiri ingorabahizi, kuko ibihugu 47 bigize uyu mugabane bisaba abafite pasiporo y’u Rwanda kubanza kubona visa ndetse no muri Aziya yo Hagati, ibihugu byose uko ari bitanu bisaba visa mbere y’urugendo.

Ku rwego rw’uturere, Oceania ifite igipimo cyo korohereza Abanyarwanda kwinjira ku kigero cya 50%, Ibirwa bya Caraïbes bikagira 43,8%, Aziya 34%, Amerika y’Amajyaruguru 26%, naho Amerika y’Amajyepfo ikagira 25%.

Mu Burasirazuba bwo Hagati igipimo kiri kuri 17,6%, mu gihe ibihugu byo mu Kigobe bifite 16,7%.

Muri Aziya, Philippines, Palestine na Singapore biri mu bihugu Abanyarwanda bashobora kugeramo nta visa. Singapore isaba ikarita yo kuhagera kandi igatanga uburenganzira bwo kuhaba iminsi 30.

Sri Lanka yo iri mu cyiciro cy’ibihugu bisaba eTA, aho Abanyarwanda bemererwa kuhaba iminsi 30.

U Rwanda na rwo rworohereza abanyamahanga

Ku rundi ruhande, ibihugu 127 bifite pasiporo zishobora kwinjira mu Rwanda nta visa, zikoresheje eTA cyangwa visa iboneka bageze mu gihugu.

Muri ibyo harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australia n’u Buyapani.

Tuvalu ni kimwe mu bihugu bifite umwihariko muri iyi gahunda, kuko abaturage bacyo basabwa visa mbere yo kwinjira mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda bashobora kujya muri Tuvalu bakoresheje eTA cyangwa visa bahabwa bagezeyo.

Muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) y’imyaka 2024-2029, ubukerarugendo bwashyizwe ku isonga nk’uruhare rukomeye rw’impinduka z’ubukungu mu Rwanda. Guverinoma yiteze ko kugeza mu 2029, ubukerarugendo buzinjiriza igihugu miliyari 1.1$, buvuye kuri miliyoni 620$.

U Rwanda ruri mu bihugu 20 bya mbere ku Isi byorohereza abanyamahanga kubyinjiramo

Photos:

[fluentform id="3"]