Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, yafashe abagabo babiri bakekwaho ibikorwa by’ubujura burimo n’ubw’amatungo, harimo uwafatanywe urumogi iwe.
Abatawe muri yombi barimo Hakizimana Jean Nepomuscene w’imyaka 26 wafatiwe mu rugo rwe mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2026 na Habuhazi Patrick.
Hakizimana we, yafatanywe ingurube yari yaribwe mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse n’udupfunyika 135 tw’urumogi yari yarahishe muri radiyo. Icyakora yabwiye Polisi ko iyo ngurube ari iyo yagurishijwe na Habuhazi Patrick, na we ahita atabwa muri yombi.
Abaturage bo muri aka gace babwiye Polisi ko bari basanzwe bacyeka aba bombi mu bikorwa by’ubujura, cyane cyane ubw’amatungo. Ingurube yahise isubizwa nyirayo, mu gihe aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, iperereza rikaba rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge dore ko ari bimwe mu bitiza umurindi ubujura butandukanye burimo n’ubw’amatungo, abasaba gutanga amakuru ku gihe, ku bantu bakora ibinyuranyije n’amategeko.
Ati: “Turakangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, kubyamagana no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza cyangwa ababikwirakwiza. Ibiyobyabwenge bishobora gushora ababikoresha mu bikorwa bitemewe birimo ubujura bw’amatungo, urugomo n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.”
CIP Kamanzi yavuze ko Polisi itazihanganira ibikorwa by’ubucuruzi n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bifitanye isano na byo.
Yagiriye inama abishora muri ibyo bikorwa kubireka, bagashaka ibikorwa bibateza imbere kandi bakubahiriza amategeko.











