sangiza abandi

Rwamagana: Bane baturikanywe na Kanyanga umwe ahasiga ubuzima

sangiza abandi

Mu Karere ka Rwamagana umusore w’imyaka 20 yitabye Imana, abandi batatu bari kumwe barakomereka bikomeye nyuma y’uko ingunguru bakoreshaga mu guteka kanyanga ibaturikanye mu ishyamba.

Iyi mpanuka yabaye mu  mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Kiryango, Akagari ka Nkungu, Umurenge wa Munyaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Munyentwari Damascene, yavuze ko abo basore bane bari bagiye mu ishyamba nijoro guteka kanyanga bagamije kuyicuruza.

Yavuze ko mu gihe bari muri icyo gikorwa, ingunguru bakoreshaga yaturitse, ibati rihita rikomeretsa umwe muri bo bikomeye ku buryo yahise apfa.

Abandi batatu, barimo ufite imyaka 14 uwa 16 n’undi wa 22, bakomeretse bikomeye ndetse bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Rwamagana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Munyaga bwihanangirije abaturage bakora cyangwa bacuruza kanyanga, bubibutsa ko ari ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda kandi ko kubikora no kubicuruza ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Abaturage basabwe kwirinda ibikorwa nk’ibi no gukoresha cyangwa gucuruza inzoga zemewe n’amategeko, kugira ngo birinde igihombo n’ingaruka zikomeye ku buzima zirimo n’urupfu.

Photos:

[fluentform id="3"]