sangiza abandi

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwa EASF bari guhugurirwa mu Rwanda

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yafunguye ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi abapolisi bitegura koherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF).

Aya mahugurwa yatangiye kubera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nzeri 2026, yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Sudani, Zimbabwe n’u Rwanda.

Agamije gutanga ubumenyi n’umurongo ngenderwaho mu rwego rwa politiki n’ubuhanga, kugira ngo abakozi bazoherezwa mu butumwa bwa EASF babe bafite ubushobozi, ubunyamwuga n’imyiteguro ihagije.

Aya mahugurwa kandi ashimangira kubahiriza amahame n’indangagaciro by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Sudani, Zimbabwe n’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]