Habumugisha Samuel ufite ubumuga bwo kutabona, ni we munyeshuri wahize abandi ku rwego rw’Igihugu mu bigaga indimi,mu bizamni bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025/26.
Uyu munyeshuri wigaga ku ishuri ryita ku Bafite UBumuga “Education Institute for Blind Children Kibeho” ry’i Nyaruguru, mu ishami ry’Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswahili (LFK), yagize amanota 93.53% mu bizamini bya Leta.
Habumugisha w’imyaka 20 utuye mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko yasanze ubumuga butabuza umuntu kugera ku nzozi ze mu gihe yabyiyemeje.
Yavuze ko yagize ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 8 gusa, biturutse ku ndwara y’amaso yagize, bigatuma adakomereza amasomo ye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigogo ruri i wabo aho yigaga amashuri abanza.
Icyakora yahise yongera ajya gutangira mu mwaka wa mbere w’abanza mu Ishuri ryita ku bafite ubumuga riri i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ari naho yize imyaka yose kugeza aharangirije ayisumbuye, akaba ashimangira ko muri icyo gihe cyose ari we wabonaga amanota ya mbere mu ishuri.
Yagize ati “Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza naratsindaga nkagira amanota agera muri 90%, ngeze mu cyiciro cyo hejuru ni bwo nasubiye inyuma gato ngera muri 70-80%. Ngeze mu Cyiciro rusange mu mashuri yisumbuye [O’Level] nagiraga hagati ya 85-89 buri gihembwe, mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye ho… amanota macye nagize ni 93%.”
Nyuma yo kuba uwa mbere mu gihugu mu ndimi n’amanota 93.53%, Habumugisha avuga ko yatunguwe atari abyiteze, ariko ingano y’amanota yo itamutunguye cyane kuko nubundi yari yizeye kubona menshi bitewe nuko asanzwe atsinda.
Ati “Ayo manota 93% yo numvaga nzanayarenza, ariko sinatekerezaga ko naba uwa mbere. Numvise bintunguye, numva ibyishimo bimbanye byinshi numva narira, ndavuga ngo Mana Urakoze.”
Habumugisha yabwiye RBA ko iyi ntsinzi ikwiye kubera abandi urugero rw’uko kugira ubumuga bidakwiye gutuma umuntu acika intege zo gukora ngo agere ku ntego yiyemeje.
Ati “Nihagira umuntu uguca intege ntuzamwumve kuko ugomba kubaho nkawe ubwawe.”
Habumugisha Samuel avuga ko azakomeza kwiga muri Kaminuza akaba yifuza kwiga ibijyanye n’Itangazamakuru cyangwa se Uburezi.
Amashuri asoje yayishyurirwaga n’Umuryango Karitasi ndetse n’Ikigo yizeho. Icyakora ababyeyi be ndetse n’abaturanyi be, bavuga ko hagikenewe andi maboko mu cyiciro gikurikira agiyemo cyo kwiga Kaminuza, kugira ngo abashe kubona ibisabwa yakenera ngo yige.
Intsinzi ya Habumugisha Samuel ni urugero rwiza rw’umusaruro mwiza w’imbaraga u Rwanda rushyira mu kwimakaza uburezi budaheza mu mashuri, kandi biga neza bafite ibyangombwa byose bigendanye n’ubumuga bafite.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo muri raporo igaragaza ishusho rusange y‘uburezi mu mwaka w’amashuri wa 2024/25, yagaragaje ko uwo mwaka abanyeshuri 43,663 bafite ubumuga bari bari mu ishuri. Bigaragaza ko Biyongereye kuko bavuye kuri 42,476 bariho mu 2023/24, mu kubaha amahirwe yo kwiga kimwe n’abandi.
Mu banyehsuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mwakwa w’amashuri wa 2025/26, harimo abarenga 800 bafite ubumuga, kandi bafashijwe gukora neza ibyo bizamini mu buryo bwihariye bigendanye n’ikibazo buri umwe afite.








