Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu batandatu bakekwaho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’baturage batuye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Nkusi, Umudugudu wa Kajevuba batanze amakuru y’abantu bacuruza inzoga zitujuje ubuzirange ndetse n’ibiyobyabwenge byacururizwaga muri uyu mudugudu wa Kajevuba mu isanteri yahimbwe ku kazina ka Congo.
Abaturage bavuze ko inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge bicururizwa muri aka gace bibagiragaho ingaruka ku buzima bwabo, bakanavuga abahanywera bamara gusinda bagahungabanya umutekano ndetse n’ubujura bwo gushikuza, gukubita no gukomeretsa, no guhungabanya ituze rusange.
Nyuma yo kugezwaho aya makuru, tariki ya 13 Nzeri 2026, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Jali, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage hakozwe umukwabu wo gufata aba bacuruzi aho ku ikubitiro hafashwe batandatu bacuruzaga inzoga zitemewe zigizwe n’ibigage, urwagwa, inzoga zakuwe ku isoko z’izwi nk’ibyuma, urumogi ndetse n’ibindi bitandukanye..
Mu bafashwe harimo uwafatanywe ibiro 2 by’urumogi, urwagwa rutujuje ubuziranenge Litiro 100, Kanyanga Litiro 7.5, aho yabirakoreraga mu Karere ka Rulindo, nyuma yo kumva ko ari gushakishwa abyimurira mu Murenge wa Jali.
Hafashwe kandi undi mugabo w’imyaka 56 y’amavuko aho yafatanywe litiro 120 z’ikigage na 60 z’urwagwa bitujuje ubuziranenge.
Hafashwe undi mugabo w’imyaka 55 y’amavuko wari ufite uruganda rw’ibigage yaacuruzaga akanabiranguza aho yafatanywe litiro 500 zabyo,amakarito atatu ya pakimaya n’andi 3 ya luvire na sukariguru yakoreshaga.
Hari kandi babiri bafashwe umwe w’imyaka 21 n’uwa 27 aho umwe yafatanywe litiro 600 undi agafatanwa 620 z’ikigage kitujuje ubuziranenge
Yanafatanywe kandi inzoga z’ibyuma zaciwe kw’isoko ikarito imwe n’igice irimo amacupa 86 n’amapaki atanu y’amashashi atemewe.
Umugore w’imyaka 60 wafatanywe litiro 15 z’urwagwa aracyashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gucika.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru ibi binyobwa bigafatwa ndetse n’ababikoraga nabo bagafatwa avuga ko uzajya abifatirwamo azajya afatwa nk’umuntu wagize uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage.
Polisi y’ u Rwanda iraburira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gucuruza ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi kuko bahagurukiwe.
Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe bategereje gushyikirizwa ubugenzacyaha.












