Umuryango Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda, TI-Rwanda), wagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri mu bikibangamira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’Igihugu zo guhangana n’imihindagurikiye y’ikirere no kugabanya ibyuka mbumbatirabushyuhe mu kirere.
Ni ibyavuye mu bushashakashatsi TI yakoreye mu turere 10 two hirya no hino mu gihugu, aritwo Gisagara, Ngoma, Ngororero, Nyanza, Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Ruhango na Rutsiro.
Ubu bushakashatsi bwakozwe harebwa uko uturere dushyira mu bikorwa Ingamba z’Igihugu zo guhangana n’imihindagurikiye y’ikirere no kugabanya ibyuka mbumbatirabushyuhe mu kirere (Nationally Determined Contribution, NCD), n’uburyo twinjiza iyi gahunda mu igenamigambi ryatwo.
Mu biganiro byahuje TI n’abafatanyabikorwa batandukanye ndetse na Minisiteri y’Ibidukikije byabereye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2026, hagaragajwe ibyavuye muri ubu bushakashatsi birimo ibyuho bigikeneye kuzibwa cyane cyane imyumvire y’Ubuyobozi ikiri hasi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakorwa mu buryo bukurikije amategeko.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI- Rwanda, Appolinaire Mupiganyi yavuze ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko gahunda z’igihugu zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere zinjijwe mu igenamigambi ry’uturere ku kigero cya 60.9%, asaba abayobozi b’uturere kongeramo imbaraga.
Yagize ati “Muri rusange Uturere ntwabo turagira iyo myumvire ngo Ubuyobozi bwumve ko mu igenaigambi ryabo hashyirwamo izo gahunda ngo bafashe igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”
U Rwanda rufite intego y’uko ruzaba rwagabanyije ibyuka bihumanya ikirere kugera kuri 53% nibura mu 2035.
Mupiganyi asanga mu bigikeneye kunozwa harimo uburyo ubucukuzi bw’amabuye bukorwamo kuko hakiri icyuho mu kubikora mu buryo butangiza ibidukikije n’abaturage bakikije aho bikorerwa.
Ati “ Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo icyuho kinini cyane aho ba rwiyemezamirimo batita ku ngamba no ku mabwirirza agenga uko ubu bucukuzi bukorwa, bita ku buzima bw’abaturage.”
Minisiteri y’ibidukikije yagaragaje ko mu ngamba zihari zo guhangan n’iki kibazo harimo ko ba rwiyemezamirimo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwa gusubiranya ahabereye ubwo bucukuzi ndetse bakakwa ingwate ku buryo mu gihe batabikoze ikoreshwa bigakorwa.
Leta kandi ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere birimo gushishikariz abaturage gukoresha ibicanwa byohereza imyuga, gukoresha ibinyabiziga ikoresha amashanyarazi n’ibindi.








