Abahinzi n’abohereza mu mahanga umusaruro w’imboga n’imbuto barasabwa gukoresha inyongeramusaruro n’imiti yemewe n’ibihugu bagiye koherezamo, mu rwego rwo kwirinda ko umusaruro wangizwa kubera kutuzuza ibisabwa.
Ibi bije nyuma y’uko hari umusaruro w’imboga n’imbuto wangirika utaragera ku isoko ndetse n’undi wangirika nyuma yo koherezwa ku masoko mpuzamahanga bigateza igihombo ku bahinzi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Irushanwa no Kurengera Abaguzi (RICA), bikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo kugabanya ingano y’umusaruro wangirika utagejejwe ku isoko n’uwangwa wageze ku masoko mpuzamahanga.
Zimwe muri gahunda ziri gushyirwamo imbaraga ni uguha imirima nimero zizajya zifasha kumenya aho umusaruro waturutse n’uko wakurikiranwe kuva uhingwa kugeza woherejwe.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yavuze ko iyi gahunda ari ingenzi kuko ibisabwa ku musaruro bitandukanye bitewe n’igihugu ugiye koherezwamo. Yatanze urugero ko umusaruro uzoherezwa mu Bwongereza ushobora gutunganyirizwa mu murima utandukanye n’uzoherezwa mu Muhinde cyangwa u Bushinwa, bitewe n’imiti yemewe muri ibyo bihugu.
RICA yavuze ko iyi gahunda izafasha kumenya uko umusaruro wahinzwe, imiti n’inyongeramusaruro byakoreshejwe ndetse n’uko wakurikiranwe kugeza ku isoko.
Kugeza ubu, iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa ku bihingwa birimo avoka, imiteja, urusenda na macadamia.
Imwe mu mishinga yitezweho kugabanya umusaruro wangirika ni uwo wose kubaka inzu zumishirizwamo urusenda mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Rubavu na Rulindo ndetse no kuzishyiramo ibikenewe byose.
Inzu imwe mu ziri kubakwa muri utu turere izajya yumishirizwamo toni 19 z’urusenda buri cyumweru, mu gihe ku bitunguru ari ukumisha toni 68 mu cyumweru.
Ku bijyanye na avoka, u Rwanda rumaze gushyiraho nimero ku mirima 121 no kwandikisha ibigo bine bipfunyikamo umusaruro, mu gihe hategurwa kwinjira ku masoko mashya arimo iry’u Buhinde n’u Bushinwa.
Abashinzwe ubuziranenge bavuga ko ibisigazwa by’imiti yica udukoko biri mu bibazo bikomeye bishobora gutuma umusaruro w’u Rwanda wangwa ku masoko mpuzamahanga bityo abahinzi n’abohereza umusaruro barasabwa kubahiriza ibisabwa n’igihugu bagiye kuwugemuramo.
U Rwanda rwizeye ko gukurikirana umusaruro uhereye ku murima bizagabanya iyangizwa ry’ibicuruzwa, bizamure ubuziranenge kandi bifashe abahinzi n’abohereza mu mahanga kwinjira ku masoko menshi.
NAEB ivuga ko 15.4% by’umusaruro mbumbe w’ibitunguru wangirika intego ikaba ari ukugabanya ukagera nibura kuri 7.7%.
Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 kugeza 2025/2026, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 40.9 z’ibitunguru, zinjiza amadovize angana na miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika, nk’uko imibare ya NAEB ibigaragaza.
Ni mu gihe kuva mu 2020/2021 kugera mu 2025/2026 NAEB itangaza ko urusenda rwinjirije u Rwanda miliyoni 35,7 by’Amadolari, yavuye muri toni ibihumbi 12,6 zoherejwe mu mahanga.










